YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 37

37
Inzozi za Yozefu
1Yakobo yari atuye mu gihugu cya Kanāni, aho se yabaga. 2Dore amateka y'abahungu be.
Igihe Yozefu yari umusore w'imyaka cumi n'irindwi, yaragiranaga amatungo n'abahungu ba Biliha n'aba Zilipa, inshoreke za se. Yozefu yajyaga atekerereza se ibibi bakoraga.
3Yakobo yatoneshaga Yozefu kuruta abandi bahungu be, kubera ko yari yaramubyaye ashaje. Yari yaramudodeshereje ikanzu y'igiciro. 4Bakuru be babonye uko se amutonesha barabimwangira, ntibongera kumuvugisha neza.
5Ijoro rimwe Yozefu arota inzozi, bukeye azirotorera bene se bituma barushaho kumwanga. 6Yari yazirotoye agira ati: 7“Twari mu murima duhambira imiba, maze mbona umuba wanjye urahagurutse, imiba yanyu irawukikiza irawunamira.”
8Bene se baramubaza bati: “Ubwo uribwira ko uzaba umwami wacu koko ukadutegeka?” Izo nzozi yabarotoreraga zatumye barushaho kumwanga.
9Ikindi gihe Yozefu arotorera bene se izindi nzozi agira ati: “Nongeye kurota, mbona izuba n'ukwezi n'inyenyeri cumi n'imwe binyunamira.” 10Izo nzozi kandi azirotorera se ari kumwe na bene se. Se aramucyaha ati: “Izo ni nzozi ki? Uragira ngo jye na nyoko n'abavandimwe bawe tuzakwikubita imbere tukuramye?” 11Bene se bamugirira ishyari, ariko Yakobo azirikana ibyo Yozefu yavuze.
Bene se wa Yozefu bamugurisha
12Umunsi umwe, bene se wa Yozefu bari baragiye umukumbi wa se kuri Shekemu. 13Yakobo abwira Yozefu ati: “Ngwino ngutume ku bavandimwe bawe aho baragiye kuri Shekemu.”
Yozefu aramusubiza ati: “Ndaje.”
14Yakobo ati: “Jya kureba ko abavandimwe bawe ari amahoro, urebe n'uko amatungo ameze hanyuma uzagaruke umbwire.” Nuko Yakobo aramwohereza, ava aho bari batuye munsi ya Heburoni yerekeza i Shekemu.
15Umugabo aza kubona Yozefu ku gasozi akubita hirya no hino, aramubaza ati: “Urashaka iki?”
16Yozefu aramusubiza ati: “Ndashaka abavandimwe banjye baragiye umukumbi. Mbese ntiwandangira aho bari?”
17Undi ati: “Ino barahavuye, numvise bavuga ko bagiye i Dotani.”
Nuko Yozefu akurikira bene se, abasanga i Dotani. 18Atarabageraho baba bamubonye, batangira gucura inama zo kumwica. 19Baravugana bati: “Dore wa munyanzozi araje! 20Nimuze tumwice tumujugunye muri rimwe muri aya mariba yakamye, hanyuma tuzavuge ko yariwe n'inyamaswa y'inkazi, maze tuzarebe icyo inzozi ze zizamara!”
21Ariko Rubeni abyumvise ashaka kumubakiza, ni ko kuvuga ati: “Twe kumwica. 22Mwe kumuhwanya, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri mu ishyamba aho kumena amaraso.” Rubeni yabagiriye iyo nama agira ngo amubakize, azamusubize se.
23Yozefu ageze aho bene se bari, bamwambura ya kanzu ye y'igiciro, 24baramufata bamujugunya mu iriba ryakamye. 25Hanyuma baricara bararya.
Bagiye kubona babona umurongo w'Abishimayeli bari baturutse i Gileyadi. Ingamiya zabo zari zihetse indyoshyandyo, n'amavuta yomora n'imibavu y'igiciro, bagiye kubicuruza mu Misiri. 26Nuko Yuda abwira bene se ati: “Kwica murumuna wacu nta cyo byatumarira, nubwo bitamenyekana. 27Nimuze tumugurishe na bariya Bishimayeli, twe kumukomeretsa kandi tuva inda imwe.” Bene se barabyemera.
28Abo bacuruzi b'Abamidiyani (ari bo Bishimayeli#Abamidiyani … Bishimayeli: reba Abac 8.24.) bageze aho, bene se wa Yozefu bamukura mu iriba, bamugura na bo ibikoroto makumyabiri by'ifeza, maze Abishimayeli bamujyana mu Misiri.
29Rubeni asubiye ku iriba asanga Yozefu atakirimo, ashishimura imyambaro ye kubera agahinda. 30Ajya aho bene se bari arababwira ati: “Ndagira nte ko murumuna wacu atagihari?”
31Hanyuma bene se babaga isekurume y'ihene, maze binika mu maraso yayo ya kanzu ya Yozefu. 32Bafata iyo kanzu y'igiciro bayoherereza se, bamutumaho bati: “Dore ikanzu twatoye, none reba niba yaba ari iy'umuhungu wawe.”
33Yakobo ayibonye arayimenya aravuga ati: “Koko ni iy'umwana wanjye Yozefu! Inyamaswa y'inkazi yaramutanyaguje iramurya!” 34Yakobo ashishimura imyambaro ye, akenyera imyambaro igaragaza akababaro, aririra umuhungu we iminsi myinshi. 35Abahungu be bose n'abakobwa be bose baza kumuhoza, ariko biba iby'ubusa. Aravuga ati: “Nzaririra umwana wanjye kugeza ubwo nzamusanga ikuzimu.” Nuko akomeza kumuririra.
36Ba Bamidiyani bajyana Yozefu mu Misiri bamugurisha na Potifari wari icyegera#icyegera: cg inkone. cy'umwami wa Misiri, akaba n'umutware w'abarinzi be.

Currently Selected:

Intangiriro 37: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy