YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 36

36
Abakomoka kuri Ezawu
(1 Amateka 1.34-37)
1Dore abakomoka kuri Ezawu ari we Edomu.
2Ezawu yarongoye Abanyakanānikazi ari bo Ada umukobwa wa Eloni w'Umuheti, na Oholibama umukobwa wa Ana akaba n'umwuzukuru wa Sibeyoni w'Umuhivi. 3Arongora na Basemati umukobwa wa Ishimayeli, akaba na mushiki wa Nebayoti. 4Ada babyaranye Elifazi, Basemati babyarana Ruweli, 5Oholibama babyarana Yewushi na Yalamu na Kōra. Abo ni bo bene Ezawu bavukiye mu gihugu cya Kanāni.
6Ezawu yajyanye n'abagore be n'abahungu be n'abakobwa be, n'abandi bantu be bose, ajyana n'amatungo ye yose n'ibintu byose yari yararonkeye mu gihugu cya Kanāni, yimukira mu kindi gihugu kure ya mwene se Yakobo. 7Bombi bari batunze ibintu byinshi n'amatungo menshi ku buryo batari bagishobora guturana, kubera ko igihugu bari batuyemo kitari kikibahagije. 8Ni cyo cyatumye Ezawu ari we Edomu, ajya gutura mu misozi ya Seyiri.
9Dore abakomoka kuri Ezawu, sekuruza w'Abedomu batuye mu misozi ya Seyiri. 10Amazina yabo ni aya: hari Elifazi, Ezawu yabyaranye na Ada, hakaba na Ruweli, Ezawu yabyaranye na Basemati.
11Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefo, na Gātamu na Kenazi. 12Elifazi mwene Ezawu yari afite inshoreke yitwa Timuna, babyarana Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu n'umugore we Ada.
13Bene Ruweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu n'umugore we Basemati.
14Abahungu Ezawu yabyaranye na Oholibama umukobwa wa Ana akaba n'umwuzukuru wa Sibeyoni, ni Yewushi na Yalamu na Kōra.
15Abakomoka kuri Ezawu bigabanyijemo imiryango bayiha abatware. Abatware b'imiryango ikomoka kuri Elifazi impfura ya Ezawu, ni Temani na Omari, na Sefo na Kenazi, 16na Kōra na Gātamu na Amaleki. Abo ni bo bakomoka kuri Ada umugore wa Ezawu, bakaba abatware b'imiryango ya Elifazi mu gihugu cya Edomu.
17Abatware b'imiryango ikomoka kuri Ruweli mwene Ezawu, ni Nahati na Zera na Shama na Miza. Abo ni bo bakomoka kuri Basemati umugore wa Ezawu, bakaba abatware b'imiryango ya Ruweli.
18Abatware b'imiryango ikomoka kuri Oholibama umugore wa Ezawu akaba n'umukobwa wa Ana, ni Yewushi na Yalamu na Kōra. 19Abo bose ni abatware b'Abedomu bakomoka kuri Ezawu.
Abakomoka kuri Seyiri
(1 Amateka 1.38-42)
20-21Igihugu Abedomu bagiye guturamo, cyari gisanzwe gituwe n'Abahori bakomoka kuri Seyiri. Abatware b'imiryango imukomokaho ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani.
22Bene Lotani ni Hori na Hemamu. Lotani yari afite mushiki we witwa Timuna.
23Bene Shobali ni Aluwani na Manahati na Ebali, na Shefo na Onamu.
24Bene Sibeyoni ni Aya na Ana. Ana uwo ni we wabonye iriba mu butayu, aragiye indogobe za se Sibeyoni.
25Bene Ana ni Dishoni na mushiki we Oholibama.
26Bene Dishoni ni Hemudani na Eshibani, na Yitirani na Kerani.
27Bene Eseri ni Biluhani na Zāwani na Yakani.
28Bene Dishani ni Usi na Arani.
29Abatware b'Abahori ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, 30na Dishoni na Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b'imiryango y'Abahori mu gihugu cya Seyiri.
Abami n'abandi batware b'Abedomu
(1 Amateka 1.43-54)
31Abedomu bagize abami mbere y'Abisiraheli. Dore amazina y'abo bami:
32Bela mwene Bewori yimye ingoma ya Edomu, yari atuye i Dinihaba.
33Bela amaze gupfa, yasimbuwe na Yobabu mwene Zera w'i Bosira.
34Yobabu amaze gupfa, yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n'Abatemani.
35Hushamu amaze gupfa, yasimbuwe na Hadadi mwene Bedadi wari atuye Awiti.
Ni we watsindiye Abamidiyani mu gihugu cya Mowabu.
36Hadadi amaze gupfa, yasimbuwe na Samula w'i Masireka.
37Samula amaze gupfa, yasimbuwe na Shawuli w'i Rehoboti, umujyi wari hafi y'umugezi.
38Shawuli amaze gupfa, yasimbuwe na Bāli-Hanani mwene Akibori.
39Bāli-Hanani mwene Akibori amaze gupfa, yasimbuwe na Hadari w'i Pawu.
Umugore we yitwaga Mehetabēli, umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu.
40Abatware bakomoka kuri Ezawu bari batuye hirya no hino n'imiryango yabo ni aba: Timuna na Aluwa na Yeteti, 41na Oholibama na Ela na Pinoni, 42na Kenazi na Temani na Mibusari, 43na Magidiyeli na Iramu. Ngabo abatware b'Abedomu, ukurikije aho bari batuye mu gihugu cya gakondo yabo.
Abedomu bakomoka kuri Ezawu.

Currently Selected:

Intangiriro 36: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy