YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 33

33
Yakobo ahura na Ezawu
1Nuko Yakobo abona Ezawu azanye n'abantu magana ane, buri mugore amushyira hamwe n'abana be. 2Inshoreke n'abana bazo yazibanje imbere, akurikizaho Leya n'abana be, aherutsa Rasheli na Yozefu. 3Yakobo abajya imbere agenda asanga Ezawu, amwikubita imbere incuro ndwi. 4Ezawu ariruka aramusanganira, aramuhobera cyane aramusoma, bombi bararira. 5Ezawu akebutse abona abagore n'abana, abaza Yakobo ati: “Bariya muri kumwe ni bande?”
Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni abana Imana yampaye kubera ubuntu bwayo.” 6Nuko inshoreke n'abana bazo begera Ezawu bamwikubita imbere, 7Leya n'abana be na bo babigenza batyo, hanyuma Yozefu na Rasheli na bo bamwikubita imbere.
8Ezawu aramubaza ati: “Amatungo twahuye yose ni ay'iki?”
Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni ukugira ngo unyakire neza.”
9Ezawu ati: “Mwene data, ibyawe byigumanire, ibyo mfite birahagije.”
10Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Niba unyakiriye neza koko, ndakwinginze emera impano nguhaye. Mu by'ukuri wanyakiriye neza, ku buryo kubonana nawe ari nko kubonana n'Imana! 11Akira rero impano nguhaye, kuko Imana yangiriye neza nkaba nta cyo mbuze.” Arakomeza aramwinginga bigeze aho Ezawu aremera.
12Ezawu aramubwira ati: “Reka tujyane nguherekeze.”
13Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, urabona ko abana bananiwe, kandi mu matungo yanjye harimo ayonsa. Nyihutishije cyane nubwo byaba umunsi umwe, yose yapfa agashira! 14None rero databuja, jya imbere nanjye ndazana n'amatungo n'abana buhoro buhoro, kugeza igihe nzagerera iwawe i Seyiri.”
15Ezawu aramubwira ati: “Reka noneho ngusigire bamwe mu bagaragu banjye.”
Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ntabwo ari ngombwa. Kuba wanyakiriye neza birahagije!”
16Uwo munsi Ezawu asubira iwe i Seyiri. 17Yakobo na we ajya i Sukoti, ahubaka inzu n'ibiraro by'amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Sukoti#Sukoti: risobanurwa ngo “ibiraro”, yari iburasirazuba bwa Yorodani..
Yakobo asubira muri Kanāni
18Yakobo yavuye muri Mezopotamiya, amaherezo atahuka amahoro mu gihugu cya Kanāni, aca ingando hafi y'umujyi wa Shekemu. 19Aho hantu yashinze amahema ye yahaguze na bene Hamori se wa Shekemu, ibikoroto ijana by'ifeza. 20Nuko ahubaka urutambiro arwitirira Imana, ari yo Mana ya Isiraheli.

Currently Selected:

Intangiriro 33: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy