YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 32

32
Yakobo yitegura guhura na Ezawu
1Yakobo we akomeza urugendo, ageze ahantu ahasanga abamarayika b'Imana, 2ababonye aravuga ati: “Aha hantu ni inkambi y'Imana.” Ni cyo cyatumye ahita Mahanayimu#Mahanayimu: risobanurwa ngo “inkambi ebyiri”, ni ukuvuga iya Yakobo n'iy'abamarayika..
3Yakobo yohereza intumwa kwa mwene se Ezawu wari utuye mu gihugu cya Seyiri, ari cyo Edomu. 4Arazibwira ati: “Muzabwire databuja Ezawu muti: ‘Umugaragu wawe Yakobo aradutumye ngo yabaye kwa Labani kugeza ubu, 5kandi afite inka n'indogobe, n'imikumbi n'abagaragu n'abaja, none aratwohereje kugira ngo tubikumenyeshe uzamwakire.’ ”
6Intumwa ziragaruka zibwira Yakobo ziti: “Twageze kwa mwene so Ezawu, none aje kugusanganira ari kumwe n'abantu magana ane.”
7Yakobo agira ubwoba cyane bituma agabanya abantu be, n'amashyo n'imikumbi n'ingamiya mu matsinda abiri. 8Yaribwiraga ati: “Ezawu natera itsinda rimwe, irindi rishobora kurokoka.”
9Yakobo arasenga ati: “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya data Izaki, nyumva. Uhoraho, warambwiye uti: ‘Subira mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza.’ 10Jyewe umugaragu wawe, sinari nkwiriye ineza n'umurava wangiriye. Dore nambutse ruriya ruzi Yorodani mfite inkoni yanjye gusa, none ngarukanye n'umutungo nagabanyijemo amatsinda abiri! 11Ndakwinginze unkize mwene data Ezawu, kuko ntinya ko yanyicana n'abana na ba nyina. 12Kandi waransezeraniye uti: ‘Nzakugirira neza, ngwize n'abazagukomokaho bangane nk'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja utabarika!’ ”
13Yakobo arara aho, bukeye atoranya amatungo yo kurura mwene se Ezawu: 14ihene magana abiri n'isekurume zazo makumyabiri, n'intama magana abiri n'isekurume zazo makumyabiri, 15n'ingamiya zonsa mirongo itatu hamwe n'izazo, n'inka mirongo ine n'impfizi icumi, n'indogobe z'ingore makumyabiri n'iz'ingabo icumi. 16Ayo matungo ayaha abagaragu be buri bwoko ukwabwo, arababwira ati: “Nimubanze mugende kandi mujye musiga intera hagati ya buri bwoko n'ubundi.” 17Abwira ugiye imbere ati: “Nuhura na mwene data Ezawu akakubaza ati: ‘Uri nde? Urajya he? Ayo matungo ushoreye ni aya nde?’, 18umusubize uti: ‘Databuja, ni ayo umugaragu wawe Yakobo agutuye, kandi na we musize inyuma.’ ” 19Yakobo abwira n'abandi bagaragu be bose bari bagiye gushorera amatungo ati: “Nimuhura na Ezawu muzamubwire mutyo, 20munamubwire ko mwansize inyuma.” Yaribwiraga ati: “Nimbanza kumwoherereza amatungo, azacururuka mbashe kumutunguka imbere.” 21Nuko bashorera ya matungo, naho Yakobo yongera kurara mu nkambi.
Yakobo akirana n'Imana
22Iryo joro Yakobo arabyuka ajyana n'abagore be babiri n'inshoreke ze zombi, n'abahungu be cumi n'umwe ku mugezi wa Yaboki. 23Arabambutsa bose, yambutsa n'ibyo yari atunze byose, 24ariko we yisigarira aho. Nuko haza umugabo barakirana bageza mu museke. 25Uwo mugabo abonye atari butsinde Yakobo, amukoma ku nyonga y'itako rikuka bagikirana. 26Uwo mugabo aramubwira ati: “Ndekura ngende dore buracyeye.”
Yakobo aramusubiza ati: “Sinkurekura utampaye umugisha.”
27Undi aramubaza ati: “Witwa nde?”
Aramusubiza ati: “Nitwa Yakobo.” 28Uwo mugabo aramubwira ati: “Ntuzongera kwitwa Yakobo ahubwo uzitwa Isiraheli, kuko warwanye n'Imana n'abantu ugatsinda.”
29Yakobo aramubwira ati: “Ndakwinginze mbwira izina ryawe.”
Undi aramusubiza ati: “Urarimbariza iki?” Aho kurimubwira amuha umugisha.
30Yakobo aratangara ati: “Narebanye n'Imana sinapfa!” Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Penuweli#Penuweli: risobanurwa ngo “mu maso h'Imana”..
31Yahagurutse i Penuweli izuba rirashe, agenda acumbagira kubera rya tako. 32Uhereye ubwo Abisiraheli ntibarya inyama iri ku nyonga y'itako, kuko ari ho Imana yakomye Yakobo.

Currently Selected:

Intangiriro 32: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy