YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 23

23
Urupfu n'ihambwa bya Sara
1Sara yamaze imyaka ijana na makumyabiri n'irindwi, 2agwa i Kiriyati-Aruba, ari yo Heburoni mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu aramuririra araboroga. 3Hanyuma arahaguruka, umurambo w'umugore we usigara aho, ajya kuvugana n'Abaheti. Arababwira ati: 4“Dore ndi umushyitsi n'umwimukīra iwanyu, nimungurishe aho nshyingura umurambo w'umugore wanjye.”
5Abaheti basubiza Aburahamu bati: 6“Umva nyakubahwa, Imana yakugize igikomangoma muri twe, none wihitiremo mu mva twateguye iyo ushaka, ushyinguremo umurambo w'umugore wawe. Nta n'umwe muri twe wakwima imva.”
7Aburahamu arahaguruka yunamira abo Baheti bari batuye ako karere, 8arababwira ati: “Niba mwemera ko mpamba umurambo w'umugore wanjye, nimunsabire Efuroni mwene Sohari 9angurishe ubuvumo bwe bw'i Makipela, buri ku rubibi rw'umurima we. Ndamuhera imbere yanyu igiciro kibukwiriye, maze bube irimbi nzajya mpambamo.”
10Efuroni uwo w'Umuheti yari yicaranye na bene wabo ku irembo#ku irembo: imijyi yo muri icyo gihe yari izengurutswe n'inkuta. Ku irembo ry'ingenzi ni ho bakemuriraga ibibazo. rya Heburoni. Nuko asubiza Aburahamu mu ruhame ati: 11“Umva nyakubahwa, ubwo buvumo ndabuguhaye ndetse n'umurima burimo, mbiguhereye imbere ya bene wacu. Genda ushyingure umurambo w'umugore wawe.”
12Aburahamu arongera yunamira abo Baheti, 13abwirira Efuroni imbere yabo ati: “Ndakwinginze, nanjye unyumve: reka nkwishyure igiciro cy'uwo murima, maze mpishyingurire umurambo w'umugore wanjye.”
14Efuroni aramusubiza ati: 15“Umva nyakubahwa, umurima w'ibikoroto magana ane by'ifeza ntiwaduteranya! Genda ushyingure umurambo w'umugore wawe!” 16Aburahamu abyumvise abarira imbere y'Abaheti ibikoroto magana ane, Efuroni yari yavuze. Byari ibikoroto by'ifeza byakoreshwaga mu bucuruzi.
17Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela hafi y'i Mamure, n'ubuvumo burimo n'ibiti byose byari biwuzitiye, bigurishwa 18Aburahamu biba ibye. Abaheti bose bari ku irembo ry'umujyi barabibonye. 19Nyuma y'ibyo, Aburahamu ashyingura umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w'i Makipela hafi y'i Mamure. Ni mu majyaruguru y'i Heburoni mu gihugu cya Kanāni.
20Uko ni ko Abaheti bagurishije umurima n'ubuvumo bwarimo, biba irimbi rya Aburahamu.

Currently Selected:

Intangiriro 23: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy