YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 24

24
Izaki arambagirizwa umugeni
1Aburahamu yari ashaje cyane, kandi Uhoraho yari yaramuhaye umugisha muri byose. 2Aburahamu abwira umugaragu we mukuru wari ushinzwe ibye byose ati: “Shyira ikiganza cyawe munsi y'ikibero cyanjye#Shyira … cyanjye: ibi byari ukugira ngo indahiro yemerwe ku buryo budasubirwaho., 3urahire Uhoraho, Imana nyir'ijuru n'isi ko utazashakira umuhungu wanjye umugeni mu bakobwa b'Abanyakanāni dutuyemo. 4Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu muri bene wacu, abe ari ho ushakira umuhungu wanjye Izaki umugeni.”
5Umugaragu aramubaza ati: “Mbese uwo mugeni natemera ko tuzana muri iki gihugu, nzajyane umuhungu wawe mu gihugu wavuyemo?”
6Aburahamu aramusubiza ati: “Uramenye ntuzamujyaneyo! 7Uhoraho, Imana nyir'ijuru wamvanye mu nzu ya data no mu gihugu cya bene wacu, yarandahiye ati: ‘Iki gihugu nzagiha abazagukomokaho’. Bityo azohereza umumarayika we, agushoboze kubonera umuhungu wanjye umugeni muri bene wacu. 8Umugeni natemera ko muzana, uzaba ubaye umwere wo kudasohoza icyo warahiye. Icyakora ntuzajyaneyo umwana wanjye.” 9Nuko uwo mugaragu ashyira ikiganza munsi y'ikibero cya shebuja Aburahamu, arabimurahira.
10Umugaragu afata ingamiya#ingamiya: reba Mk 10.25 (ishusho). icumi mu za shebuja, afata no ku bintu byiza shebuja yari atunze, aragenda ajya mu mujyi Nahori yari atuyemo mu majyaruguru ya Mezopotamiya.#10: Rwari urugendo rw'ibirometero magana inani. 11Nimugoroba igihe abagore bajya kuvoma, ni bwo yari ageze ku iriba riri hanze y'uwo mujyi, ahabyagiza ingamiya ze. 12Nuko arasenga ati: “Uhoraho, Mana ya databuja Aburahamu, mugirire ubuntu unshoboze gusohoza neza umurimo nshinzwe. 13Dore mpagaze ku iriba kandi abakobwa bo mu mujyi bagiye kuza kuvoma. 14Ndasaba umwe muri bo ngo nywere ku kibindi cye. Nansubiza ati: ‘Ngaho nywa, ndetse nduhira n'ingamiya zawe’, abe ari we watoranyirije umugaragu wawe Izaki. Nibigenda bityo ndi bumenye ko ugiriye ubuntu databuja.”
15Agisenga, umukobwa asohoka mu mujyi atwaye ikibindi ku rutugu. Yari Rebeka mwene Betuweli. Betuweli uwo ni we Milika yabyaranye na Nahori murumuna wa Aburahamu. 16Rebeka yari mwiza cyane, kandi yari akiri isugi. Aramanuka ajya mu iriba, yuzuza ikibindi cye arazamuka. 17Umugaragu yirukanka amusanga aramubwira ati: “Ndagusabye ureke nsome ku mazi yo mu kibindi cyawe.”
18Ako kanya umukobwa acisha bugufi ikibindi aramubwira ati: “Ngaho nywa ushire inyota.” 19Amaze kumuha amazi aramubwira ati: “Reka mvomere n'ingamiya zawe nzuhire kugeza ubwo zikūye.” 20Ni ko gusuka amazi mu kibumbiro, yongera gusubira ku iriba yiruka, akomeza kuhira ingamiya zose. 21Uwo mugabo agumya kumwitegereza yicecekeye ngo arebe ko Uhoraho yamuhaye urugendo ruhire.
22Ingamiya zikutse, uwo mugabo akura mu mufuka we impeta yo ku zuru ikozwe mu izahabu ifite uburemere bwa garama eshanu, n'ibikomo bibiri by'izahabu bifite uburemere bwa garama ijana. 23-24Nuko aramubaza ati: “Uri mwene nde?”
Rebeka aramusubiza ati: “Ndi mwene Betuweli, Nahori yabyaranye na Milika.”
Umugaragu arongera aramubaza ati: “Ese hari icumbi twabona iwanyu?”
25Aramusubiza ati: “Yee ryaboneka, ndetse hari n'icyarire n'ubwatsi bwinshi bw'amatungo.”
26Nuko uwo mugabo arapfukama aramya Uhoraho 27ati: “Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya databuja Aburahamu, utarigeze ahwema kumwitaho no kumugirira ubuntu. Uhoraho yanyoboye kwa bene wabo wa databuja.”
28Umukobwa ariruka ajya kubwira abari mu nzu ya nyina ibyamubayeho. 29Labani musaza wa Rebeka abyumvise, asohoka yiruka ngo asange wa mugabo ku iriba. 30Labani yari yabonye impeta n'ibikomo mushiki we yari yambaye, yari yumvise anasobanura ibyo uwo mugabo yamubwiye. Ni ko gusanga wa mugabo ku iriba ahagaze iruhande rw'ingamiya ze. 31Labani aramubwira ati: “Yewe uwahiriwe n'Uhoraho, wiguma hanze, ngwino tujye imuhira. Natunganyije icumbi n'aho ingamiya ziri burare.”
32Uwo mugabo yinjira mu nzu, maze bururutsa imitwaro ku ngamiya barazisasira, baziha n'ubwatsi. Uwo mugabo n'abari bamuherekeje bahabwa amazi yo koga ibirenge, 33babazanira n'amafunguro. Ariko uwo mugabo aravuga ati: “Simfungura ntaravuga ikingenza.”
Labani aramusubiza ati: “Tuguhaye ijambo!”
34Arababwira ati: “Ndi umugaragu wa Aburahamu. 35Uhoraho yahaye databuja imigisha myinshi arakomera cyane. Yamuhaye imikumbi n'amashyo, n'ingamiya n'indogobe, n'ifeza n'izahabu, amuha n'abagaragu n'abaja. 36Sara muka databuja nubwo yari umukecuru, babyaranye umwana w'umuhungu ari na we databuja yaraze ibyo atunze byose. 37Databuja yarandahije ati: ‘Ntuzashakire umuhungu wanjye umugeni wo mu Banyakanāni ntuyemo. 38Ahubwo uzajye kumushakira umugeni iwacu muri bene wacu.’ 39Nuko ndamubaza nti: ‘Nakora iki uwo mugeni atemeye ko tuzana?’ 40Aransubiza ati: ‘Uhoraho mpora numvira, azohereza umumarayika we aguherekeze ugire urugendo ruhire. Bityo uzashobora gushakira umuhungu wanjye umugeni iwacu muri bene wacu, 41ube ushohoje icyo wandahiye. Nubwo bamukwima uzaba ubaye umwere.’
42“Uyu munsi nageze ku iriba ndasenga nti: ‘Uhoraho Mana ya databuja Aburahamu, mpa gusohoza neza umurimo nshinzwe muri uru urugendo. 43Dore mpagaze ku iriba, ndaza gusaba umwe mu bakobwa bari buze kuvoma ngo ampe gusoma ku mazi yo mu kibindi cye. 44Nansubiza ati: “Ngaho nywa, ndetse nduhira n'ingamiya zawe”, azabe ari we watoranyirije mwene databuja.’ 45Ngisenga bucece, Rebeka aba asohotse mu mujyi atwaye ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya mu iriba aravoma. Maze ndamubwira nti: ‘Mpa amazi yo kunywa.’ 46Ako kanya acisha bugufi ikibindi arambwira ati: ‘Ngaho nywa kandi nduhira n'ingamiya zawe.’ Nanyoye kandi yuhira n'ingamiya. 47Namubajije nti: ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati: ‘Ndi mwene Betuweli, Nahori yabyaranye na Milika.’ Nuko mwambika impeta ku zuru, mwambika n'ibikomo ku maboko. 48Hanyuma ndapfukama ndamya Uhoraho Imana ya databuja Aburahamu, nsingiza Uhoraho we wanyoboye neza nkabona umugeni wa mwene databuja kwa bene wabo. 49None rero nimushaka kuba abanyamurava mukagirira databuja neza, mumbwire. Nimutabishaka na bwo, mubimbwire ndebe ukundi nabigenza.”
50Labani na Betuweli baramusubiza bati: “Ibyo byakozwe n'Uhoraho, nta kindi twabivugaho. 51Dore Rebeka nguyu mujyane, abe umugore wa mwene shobuja nk'uko Uhoraho yabyerekanye.”
52Umugaragu wa Aburahamu yumvise ayo magambo, yikubita hasi yubamye aramya Uhoraho. 53Nuko aha Rebeka ibintu bikozwe mu izahabu no mu ifeza, amuha n'imyambaro. Musaza we na nyina na bo abaha impano.
54Hanyuma we n'abagabo bamuherekeje barafungura, bararuhuka. Bukeye bamaze kubyuka, uwo mugabo abwira bene urugo ati: “Nimunsezerere, nsubire kwa databuja.”
55Labani na nyina baramusubiza bati: “Reka umukobwa abe agumye hano nk'iminsi icumi, muzabone kujyana.”
56Arabasubiza ati: “Mwinkerereza, dore Uhoraho yampaye urugendo ruhire, nimureke ntahe nsubire kwa databuja.”
57Na bo bati: “Reka duhamagare umukobwa twumve icyo abivugaho.” 58Nuko bahamagara Rebeka baramubaza bati: “Ese urahita ujyana n'uyu mugabo?”
Arabasubiza ati: “Turajyana.”
59Nuko basezera kuri Rebeka, ajyana n'umuja wamureze n'umugaragu wa Aburahamu n'abaje bamuherekeje. 60Bene wabo wa Rebeka bamwifuriza umugisha bati:
“Mushiki wacu, uzakomokweho n'abantu ibihumbi bitabarika,
urubyaro rwawe ruzatsinde abanzi.”
61Rebeka n'abaja be bicara ku ngamiya, bajyana n'umugaragu wa Aburahamu.
62Icyo gihe Izaki yari yaravuye ku “Iriba rya Nyirubuzima undeba”#Iriba … undeba: reba Intang 16.13-14., ajya gutura mu majyepfo y'igihugu cya Kanāni. 63Nimugoroba Izaki yatemberaga ku gasozi, abona ingamiya ziza zimusanga. 64Rebeka amubonye ava ku ngamiya, 65abaza umugaragu wa Aburahamu ati: “Uriya mugabo uri ku gasozi uje hano ni nde?”
Umugaragu aramusubiza ati: “Ni databuja.” Nuko Rebeka yitwikira umwenda mu maso.
66Umugaragu atekerereza Izaki ibyo yakoze byose. 67Izaki ajyana Rebeka mu ihema ryari irya nyina Sara aramurongora, aramukundwakaza. Bityo Izaki yibagirwa urupfu rwa nyina.

Currently Selected:

Intangiriro 24: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy