YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 22

22
Imana itegeka Aburahamu gutamba Izaki
1Nyuma y'ibyo, Imana igerageza Aburahamu. Iramuhamagara iti: “Aburahamu we!”
Arayitaba ati: “Karame!”
2Iramubwira iti: “Jyana Izaki umuhungu wawe w'ikinege ukunda, ujye mu karere ka Moriya#Moriya: reba 2 Amateka 3.1.. Nugerayo nzakwereka umusozi uzamutambiraho igitambo gikongorwa n'umuriro.”
3Aburahamu arazinduka yasa inkwi zo gutwika igitambo azishyira ku ndogobe ye, ahagurukana n'abagaragu babiri n'umuhungu we Izaki. Agenda yerekeje ahantu Imana yari yamubwiye. 4Ku munsi wa gatatu, Aburahamu atangira kubona ha hantu aharebera kure. 5Nuko abwira abagaragu be ati: “Nimusigare hano n'indogobe, jye n'umwana tujye hakurya hariya kuramya Imana, turabasanga hano.”
6Aburahamu akorera umuhungu we Izaki za nkwi, naho we atwara umuriro n'icyuma baragenda. 7Izaki ahamagara se Aburahamu ati: “Data!”
Aramwitaba ati: “Ndakumva mwana wanjye.”
Izaki ni ko kumubaza ati: “Ko twazanye umuriro n'inkwi, tukibagirwa intama yo gutamba?”
8Aburahamu aramusubiza ati: “Mwana wanjye, Imana iri butange intama y'igitambo.” Barakomeza baragendana.
9Bageze aho Imana yari yamubwiye, Aburahamu yubaka urutambiro arushyiraho inkwi, aboha umuhungu we Izaki, amurambika hejuru y'inkwi. 10Nuko asingira icyuma ngo yice umuhungu we. 11Ako kanya umumarayika w'Uhoraho ahamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu! Aburahamu!”
Aritaba ati: “Karame!”
12Umumarayika aramubwira ati: “Reka uwo mwana! Ntugire icyo umutwara. Ubu menye uko wubaha Imana kuko utayimye umwana wawe w'ikinege.”
13Aburahamu akebutse inyuma ye abona impfizi y'intama, amahembe yayo yafatiwe mu gihuru. Aragenda arayizana ayitamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro mu cyimbo cy'umuhungu we. 14Aburahamu yita aho hantu “Uhoraho aratanga#aratanga: cg arareba.”. Ni cyo gituma na n'ubu bakivuga ngo “Ku musozi w'Uhoraho azatanga ibikenewe.”
15Umumarayika w'Uhoraho ari mu ijuru ahamagara Aburahamu ubwa kabiri, 16aramubwira ati: “Umva ibyo Uhoraho avuze: kubera ko ubigenje utyo ntunyime umwana wawe w'ikinege, nkurahiye nkomeje ko 17nzaguha umugisha, kandi ko nzagwiza abazagukomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru n'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja. Bazanesha abanzi babo. 18Kandi amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe, kuko wanyumviye.”
19Nuko Aburahamu asanga abagaragu be, bafatanya urugendo basubira i Bērisheba, aho yari atuye.
Bene Nahori
20Nyuma y'ibyo, Aburahamu amenyeshwa ko murumuna we Nahori yabyaranye na Milika abana b'abahungu. 21Impfura ye ni Usi, hagakurikiraho Buzi na Kemuweli se wa Aramu, 22na Kesedi na Hazo, na Pilidashi na Yidilafu, na Betuweli 23se wa Rebeka. Abo uko ari umunani ni bo Nahori, murumuna wa Aburahamu yabyaranye na Milika. 24Nahori yari afite n'inshoreke yitwa Rewuma, na yo babyaranye Teba na Gahamu na Tahashi na Māka.

Currently Selected:

Intangiriro 22: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy