YouVersion Logo
Search Icon

1 Timoteyo 6

6
1Abagizwe inkoreragahato bose nibemere ko ba shebuja bakwiye kubahwa rwose, kugira ngo hatagira utuka Imana cyangwa inyigisho zacu. 2Abafite ba shebuja bemera Kristo ntibakabasuzugure, bitwaza ko ari abavandimwe#abavandimwe: reba Intu 9.30 (sob). babo muri Kristo. Ahubwo barusheho gukora bavunika, kuko abafashwa n'umurimo wabo mwiza ari abo bakunda bahuje kwemera Kristo.
Inyigisho ziyobya n'ubukungu nyakuri
Dore ibyo ugomba kwigisha no kugiramo abandi inama: 3nihagira uwigisha ibindi bidahuje n'amagambo ashyitse y'Umwami wacu Yezu Kristo n'inyigisho zinogeye Imana, 4uwo ni umwirasi utagira icyo azi, urwaye indwara yo kujya impaka no guterana amagambo. Ibyo ni byo bibyara ishyari n'amakimbirane, gusebanya no gukekera abandi ibibi, 5n'impaka z'urudaca mu bantu bafite ubwenge bwononekaye bakamyemo ukuri. Bibwira ko uwubaha Imana aba yikurikiraniye inyungu.
6Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanyije no kunyurwa n'ibyo ufite, bizana inyungu ikomeye. 7Erega nta cyo twazanye ku isi, kandi nta n'icyo tuzabasha kuyivanaho! 8Ariko ubwo dufite ibyokurya n'ibyo kwambara nitunyurwe na byo. 9Naho abararikira ubukungu bagwa mu mutego, bagashukwa n'irari ryinshi ry'ubupfu rikabangiza. Ni cyo gituma bahomba byose bakarimbuka. 10Koko gukunda amafaranga ni yo nkomoko y'ibibi byose. Kuyararikira kwatumye bamwe bateshuka bareka Kristo twemera, bakubitana n'ububabare bwinshi.
Amabwiriza Pawulo aha Timoteyo
11Naho wowe muntu w'Imana, ibyo byose ujye ubigendera kure. Uharanire gutunganira Imana no kuyubaha, kuba indahemuka no kugira urukundo, kudacogora no kwiyoroshya. 12Ujye urwana intambara nziza, urwanire Kristo twemera maze usingire ubugingo buhoraho. Ngibyo ibyo wahamagariwe ukabyemeza neza mu ruhame, abantu benshi bakabibera abagabo. 13Imana ibeshaho byose ni yo ntanze ho umugabo, na Kristo Yezu wabaye umugabo w'iby'ukuri yemera imbere ya Ponsiyo Pilato, na we mutanze ho umugabo yuko ngushinze ibi ngibi: 14ujye ukurikiza ibyo wategetswe nta makemwa, nta n'umugayo kugeza igihe Umwami wacu Yezu Kristo azaba aje. 15Imana nyir'ugusingizwa kandi ishobora byose, yo Mwami ugenga abami ikaba n'Umutegetsi ugenga abategetsi, izabikora igihe cyabyo kigeze. 16Ni yo yonyine ihoraho ituye mu mucyo utegerwa, nta muntu wigeze ayibona kandi ntawe ubasha kuyibona. Ikuzo n'ububasha buhoraho bibe ibyayo. Amina.
17Abakungu b'iki gihe cya none ubihanangirize, kugira ngo birinde gusuzugura no kwiringira ubukungu bushira vuba. Ahubwo biringire Imana yo iduhundazaho ibintu byose ngo tubikoreshe tubyishimira. 18Ubihanangirize kandi bajye bakora neza, ubukungu bwabo bube ibikorwa byiza, bahore biteguye gutanga ku byabo batitangiriye itama. 19Bityo bazaba bafite ifatizo ry'ubukungu bwiza babikiye igihe kizaza, kugira ngo basingire ubugingo nyakuri.
20Nuko rero Timoteyo, urinde icyo washinzwe, ugendere kure y'amagambo y'amanjwe y'abatitaye ku Mana na kure y'impaka z'ingirwabumenyi. 21Bamwe bitwaje ubwo bumenyi bituma bateshuka kuri Kristo twemera.
Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu.

Currently Selected:

1 Timoteyo 6: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy