1
1 Timoteyo 6:12
Bibiliya Ijambo ry'imana
Ujye urwana intambara nziza, urwanire Kristo twemera maze usingire ubugingo buhoraho. Ngibyo ibyo wahamagariwe ukabyemeza neza mu ruhame, abantu benshi bakabibera abagabo.
Compare
Explore 1 Timoteyo 6:12
2
1 Timoteyo 6:10
Koko gukunda amafaranga ni yo nkomoko y'ibibi byose. Kuyararikira kwatumye bamwe bateshuka bareka Kristo twemera, bakubitana n'ububabare bwinshi.
Explore 1 Timoteyo 6:10
3
1 Timoteyo 6:6
Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanyije no kunyurwa n'ibyo ufite, bizana inyungu ikomeye.
Explore 1 Timoteyo 6:6
4
1 Timoteyo 6:7
Erega nta cyo twazanye ku isi, kandi nta n'icyo tuzabasha kuyivanaho!
Explore 1 Timoteyo 6:7
5
1 Timoteyo 6:17
Abakungu b'iki gihe cya none ubihanangirize, kugira ngo birinde gusuzugura no kwiringira ubukungu bushira vuba. Ahubwo biringire Imana yo iduhundazaho ibintu byose ngo tubikoreshe tubyishimira.
Explore 1 Timoteyo 6:17
6
1 Timoteyo 6:9
Naho abararikira ubukungu bagwa mu mutego, bagashukwa n'irari ryinshi ry'ubupfu rikabangiza. Ni cyo gituma bahomba byose bakarimbuka.
Explore 1 Timoteyo 6:9
7
1 Timoteyo 6:18-19
Ubihanangirize kandi bajye bakora neza, ubukungu bwabo bube ibikorwa byiza, bahore biteguye gutanga ku byabo batitangiriye itama. Bityo bazaba bafite ifatizo ry'ubukungu bwiza babikiye igihe kizaza, kugira ngo basingire ubugingo nyakuri.
Explore 1 Timoteyo 6:18-19
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos