YouVersion Logo
Search Icon

1 Samweli 31

31
Urupfu rwa Sawuli n'abahungu be
(1 Amateka 10.1-12)
1Igihe kimwe Abafilisiti barwanye n'Abisiraheli, barwanira ku musozi wa Gilibowa. Abisiraheli barahunga ndetse benshi muri bo barapfa. 2Abafilisiti basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. 3Urugamba rwibasira Sawuli, abarashi b'Abafilisiti baramusatira baramukomeretsa cyane#baramukomeretsa cyane: cg akuka umutima.. 4Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba ntiyabyemera. Sawuli ni ko gufata inkota ye ayishitaho. 5Uwamutwazaga intwaro abonye Sawuli apfuye, yishita ku nkota ye apfana na Sawuli. 6Nguko uko uwo munsi Sawuli n'abahungu be batatu n'uwamutwazaga intwaro, n'abo bari kumwe na we bose bapfiriye rimwe. 7Nuko Abisiraheli bari batuye mu kibaya cya Yizerēli no hakurya ya Yorodani, bamenye ko ingabo z'Abisiraheli zahunze na Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imijyi yabo barahunga, Abafilisiti baraza bayituramo.
8Ku munsi ukurikiye uw'urugamba Abafilisiti baza gucuza imirambo, basanga Sawuli n'abahungu be batatu aho bapfiriye ku musozi wa Gilibowa. 9Bamuca umutwe bamucuza intwaro ze, babizengurukana mu Bufilisiti hose, kugira ngo iyo nkuru imenyekane mu bantu no mu ngoro z'ibigirwamana byabo. 10Intwaro za Sawuli bazishyira mu ngoro y'imanakazi Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku rukuta rw'umujyi w'i Betishani#Betishani: yari mu kibaya cya Yizerēli, hafi y'aho barwaniye..
11Abaturage b'i Yabeshi y'i Gileyadi#Abaturage … Gileyadi: ni bo Sawuli yakijije Abamoni; reba 1 Sam 11.1-11. bumvise ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli, 12abagabo bose b'intwari bagenda ijoro ryose bajya i Betishani, bamanura umurambo wa Sawuli n'iy'abahungu be bayijyana i Yabeshi barayitwika. 13Hanyuma barundarunda amagufwa yabo, bayahamba aho i Yabeshi munsi y'umunyinya. Nuko bamara iminsi irindwi bigomwa kurya.

Currently Selected:

1 Samweli 31: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy