YouVersion Logo
Search Icon

1 Samweli 30

30
Dawidi arwanya Abamaleki
1Ku munsi wa gatatu ni bwo Dawidi n'ingabo ze bageze i Sikulagi, basanga Abamaleki barateye mu majyepfo ya Kanāni, ndetse barashenye Sikulagi baranayitwika. 2Abamaleki bari baranyaze abagore n'abandi bantu bose bari bahari, abakuru n'abato. Nta muntu n'umwe bishe, ahubwo bose barabajyanye. 3Dawidi n'ingabo ze bahageze basanga umujyi ari umuyonga, abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo barajyanywe ho iminyago. 4Dawidi n'ingabo ze baraboroga kugeza ubwo bari batagishobora kurira. 5Abagore bombi ba Dawidi, Ahinowamu w'i Yizerēli na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, na bo bari baranyazwe.
6Ingabo zose zari zarakaye cyane kubera ko abana babo bari banyazwe, bityo bajya inama yo kwicisha Dawidi amabuye. Ariko muri ayo makuba yose, Dawidi arushaho kugira ubutwari ku bw'Uhoraho Imana ye. 7Dawidi abwira umutambyi Abiyatari mwene Ahimeleki ati: “Zana igishura cy'ubutambyi.” Abiyatari arakizana. 8Dawidi abaza Uhoraho ati: “Mbese ninkurikira Abamaleki nzabashyikira?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Bakurikire uzabashyikira, kandi uzabohōza abo banyaze.”
9Dawidi ahagurukana n'ingabo ze magana atandatu, bageze ku mugezi wa Besori 10ingabo magana abiri zirahasigara, kubera ko bari bananiwe. Dawidi akomezanya n'ingabo magana ane.
11Bakigenda ingabo za Dawidi zibona Umunyamisiri ku gasozi, ziramumuzanira. Zimuha umugati ararya, zimuha n'amazi aranywa, 12zimuha n'agatsima k'imbuto z'imitini n'amaseri abiri y'imizabibu yumye. Amaze kurya arahembuka. Yari amaze iminsi itatu n'amajoro atatu nta cyo arya nta n'icyo anywa. 13Dawidi aramubaza ati: “Uri umugaragu wa nde, kandi uri uwa he?”
Uwo musore aramusubiza ati: “Ndi Umunyamisiri w'inkoreragahato y'Umwamaleki. Databuja yantaye aha ndwaye, ubu mpamaze iminsi itatu. 14Twari twarateye mu majyepfo ya Kanāni, dutera Abakereti n'Abayuda n'abakomoka kuri Kalebu, ndetse dutwika Sikulagi.”
15Dawidi aramubaza ati: “Wajya kunyereka aho izo ngabo ziri?”
Na we aramusubiza ati: “Ndahira mu izina ry'Imana ko utazanyica cyangwa ngo unsubize databuja, ndajya kukwereka aho ziri.”
16Nuko arabajyana basanga Abamaleki bari aho hose barya banywa, bari mu birori byo kwishimira iminyago myinshi bavanye mu gihugu cy'Abafilisiti no mu cy'Abayuda. 17Ingabo za Dawidi zirabica, kuva mu museso kugeza ku mugoroba w'umunsi wakurikiyeho. Uretse abasore magana ane buriye ingamiya zabo bagahunga, nta wundi muntu warokotse. 18Dawidi abohōza abantu bose Abamaleki bari banyaze, harimo n'abagore be bombi. 19Ntihagira umuntu n'umwe ubura yaba umuto cyangwa umukuru, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, n'iminyago yose Abamaleki bari batwaye arayigaruza. 20Anyaga amashyo n'imikumbi by'Abamaleki, abashoreye ayo matungo bakagenda bavuga bati: “Uyu ni umunyago wa Dawidi.”
21Dawidi agera aho ba bandi magana abiri bari bananiriwe, ntibambukane na we umugezi wa Besori. Bamubonye baza kumusanganira we n'abantu bari kumwe. Dawidi arabegera arabaramutsa. 22Bamwe mu ngabo za Dawidi b'abagome n'ibipfayongo baravuga bati: “Aba bantu tutatabaranye ntituzabaha ku minyago twazanye, uretse ko buri muntu tuzamuha umugore we n'abana be akabajyana.”
23Dawidi arababwira ati: “Oya bavandimwe, ntimugenze mutyo mu byo Uhoraho yaduhaye, kuko yaturinze akaduha gutsinda abari badutereye umujyi. 24Nta wakwemera rero igitekerezo cyanyu. Ahubwo mwese muragabana muringanize, ari abagiye ku rugamba ari n'abasigaye barinze ibintu.” 25Ibyo Dawidi abigira ihame n'itegeko mu Bisiraheli, kuva icyo gihe kugeza n'ubu.
26Bageze i Sikulagi, Dawidi yoherereza abakuru b'Abayuda b'incuti ze ku minyago bazanye, arababwira ati: “Nimwakire iyo mpano ivuye mu minyago yo mu banzi b'Uhoraho.” 27Ayoherereza ab'i Beteli n'ab'i Ramoti yo mu majyepfo n'ab'i Yatiri, 28n'aba Aroweri n'ab'i Sifemoti n'aba Eshitemowa, 29n'ab'i Rakala n'abo mu mijyi y'Abayerahimēli n'abo mu mijyi y'Abakeni, 30n'ab'i Horuma n'ab'i Borashani n'aba Ataki, 31n'ab'i Heburoni n'ab'ahantu hose Dawidi n'ingabo ze bigeze kugera.

Currently Selected:

1 Samweli 30: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy