YouVersion Logo
Search Icon

Baruki 1

1
Baruki hamwe n'ikoraniro ry'Abayahudi i Babiloni
1Iki gitabo cyanditswe na Baruki mwene Neriya, mwene Māseya, mwene Sedekiya, mwene Azariya, mwene Hilikiya. Yacyandikiye i Babiloni 2ku itariki ya karindwi y'ukwezi#tariki … ukwezi: hari hashize imyaka icumi Yeruzalemu ishenywe. Reba 2 Bami 25.8., mu mwaka wa gatanu Abanyababiloniya bamaze gufata Yeruzalemu bakanayitwika.
3Baruki asomera ayo amagambo yanditse imbere ya Yekoniya#Yekoniya: yitwaga kandi Yoyakini. Reba 2 Bami 24.8-17; Yer 22.24-30. mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda, n'imbere y'abantu bose bari baje kumwumva, 4n'imbere y'abanyacyubahiro n'ibikomangoma n'abakuru b'imiryango, n'imbere ya rubanda rwose, abakuru n'abato bari batuye i Babiloni ku nkengero z'uruzi rwa Sudi. 5Abantu bamaze kumva ayo magambo bararize, bigomwa kurya kandi basengera imbere ya Nyagasani. 6Nuko bakoranyiriza hamwe ifeza, buri wese atanga akurikije ubushobozi bwe, 7maze bazohereza i Yeruzalemu kwa Yoyakimu umutambyi mwene Hilikiya, mwene Shalumu, no ku bandi batambyi no ku bantu bose bari kumwe na we i Yeruzalemu. 8Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa Sivani,#Sivani: reba Est 8.9 (sob). Baruki afata ibikoresho byari byaravanywe mu Ngoro y'Uhoraho, kugira ngo abigarure mu Buyuda. Ibyo byari ibikoresho Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda yari yarakoresheje mu ifeza, 9nyuma y'aho Nebukadinezari umwami wa Babiloniya ajyanye ho iminyago Yekoniya, amujyana i Babiloni hamwe n'abatware, n'abanyabukorikori n'abanyacyubahiro na rubanda, abavanye i Yeruzalemu.
Ibaruwa yandikiwe ab'i Yeruzalemu
10Nuko bandikira abantu b'i Yeruzalemu muri aya magambo:
Izi feza tuboherereje muzaziguremo amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibyo guhongerera ibyaha, hamwe n'imibavu n'amaturo y'ibinyampeke maze mubitambire ku rutambiro rwa Nyagasani Imana yacu. 11Musabire kandi Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, musabire n'umuhungu we Belishazari kugira ngo bazabeho igihe kirekire nk'ijuru. 12Bityo Nyagasani azaduha imbaraga, atumurikire kandi atuyobore. Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'umuhungu we Belishazari bazaturinda, tubakorere igihe kirekire kandi tubagireho ubutoni. 13Natwe kandi mudusabire kuri Nyagasani Imana yacu, kuko twamucumuyeho akaba akiturakariye. 14Musome icyo gitabo tuboherereje, maze mwicuze ibyaha byanyu mu Ngoro ya Nyagasani ku minsi mikuru y'Ingando, no ku yindi minsi mikuru.
Ukwicuza ibyaha
(Dan 9.14-19; Ezira 9.6-7; Neh 9)
15Dore uko muzajya muvuga: Nyagasani Imana yacu ni intabera, nyamara twebwe dukozwe n'ikimwaro nk'uko bimeze ubu. Twebwe twese abantu bo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu, 16abami n'abatware bacu n'abatambyi bacu, n'abahanuzi bacu na ba sogokuruza twakozwe n'ikimwaro. 17Koko twacumuye kuri Nyagasani, 18twaragomye kandi ntitwumvira Nyagasani Imana yacu, wadushishikarizaga gukurikiza amategeko yaduhaye. 19Kuva ubwo Nyagasani avanye ba sogokuruza mu gihugu cya Misiri kugeza uyu munsi, twakomeje guhemukira Nyagasani Imana yacu, turigomeka twanga kumwumvira. 20Ngiyo imvano y'ibyago n'imivumo byatwibasiye kugeza n'ubu, nk'uko Nyagasani yabibwiye umugaragu we Musa, igihe avanye ba sogokuruza mu Misiri akaduha igihugu gitemba amata n'ubuki. 21Twanze kumvira Nyagasani Imana yacu, ntitwakurikiza amabwiriza y'abahanuzi yadutumyeho, 22ahubwo buri muntu yakurikije ibyifuzo bibi by'umutima we, ayoboka ibigirwamana kandi akora ibitanogeye Nyagasani Imana yacu.

Currently Selected:

Baruki 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy