YouVersion Logo
Search Icon

Mwene Siraki 51

51
Indirimbo yo gushimira Imana
1Ndagushimira Uhoraho Mwami,
ndagushimira Mana wowe Mukiza wanjye.
Mana, ni wowe nshimira,
2koko warandinze kandi urangoboka,
wankijije urupfu kandi ungobotora mu mutego w'abansebyaga,
wankijije abanzi igihe bari banyugarije.
3Ku bw'impuhwe zawe zitagereranywa no ku bw'izina ryawe, wankijije abanzi.
Wankijije abashakaga kunyica,
wankijije ingorane nyinshi nahuye na zo.
4Wankuye mu muriro wanzibiranyaga,
wankuye mu birimi by'umuriro ntari nacanye.
5Wamvanye mu nyenga y'ikuzimu,
wandinze imvugo mbi n'amagambo y'ibinyoma,
6wandinze abansebyaga ku mwami.
Hari ubwo nageze kure byo gupfa,
nari ngeze kure ngana ikuzimu.
7Abanzi bari bangose impande zose mbura uwantabara,
nashatse uwangoboka sinamubona.
8Uhoraho, nibutse imbabazi zawe,
nibutse n'ibitakangaza wakoze kuva kera,
nibutse ko ukiza abakwiyambaje,
nibutse ko ubagobotora mu nzara z'abagome.
9Nuko aho ndi ku isi ndagutakambira,
naragutakambiye ngo unkize urupfu.
10Uhoraho, naragutakambiye nti
“Uri Data, ntuntererane mu minsi y'amagorwa,
ntuntererane imbere y'abirasi.
11Sinzahwema kugusingiza,
nzakuririmbira ngushimira.”
12Isengesho ryanjye wararyumvise,
warankijije undinda kurimbuka,
wandwanyeho mu bihe bibi.
Ni yo mpamvu nzagushimira nkagusingiza,
Uhoraho, nzarata izina ryawe.
Gushakashaka ubuhanga
(Sir 14.20-27)
13Nkiri muto mbere y'uko ngenda ibihugu narasengaga,
nasengaga nsaba ubuhanga.
14Najyaga imbere y'Ingoro ngasaba ubuhanga,
nzakomeza mbusabe igihe cyose nzaba nkiriho.
15Ubuhanga bwankuriyemo nk'imbuto z'umuzabibu buntera umunezero,
kuva nkiri muto narabukurikiye,
narabukurikiye bunyereka inzira iboneye.
16Nabaye ngitega amatwi mpita mbuhabwa,
nabuboneyemo ubumenyi bwinshi.
17Nungutse byinshi mbikesha ubuhanga,
nzahora nsingiza Uwabumpaye.
18Koko niyemeje kubukurikiza,
naharaniye gukora icyiza,
bityo sinzakorwa n'ikimwaro.
19Naharaniye kugira ubuhanga,
nitondeye gukurikiza Amategeko y'Imana.
Narambuye amaboko ntakambira Imana,
nicujije ko hari ibyo ntaramenya byerekeye ubuhanga.
20Nyamara nabwerekejeho umutima,
nirinze gucumura maze mbugeraho.
Ubuhanga bwanyunguye ubwenge kuva mu ntangiriro,
ni yo mpamvu butazantererana.
21Nashishikariye kubushakashaka,
bityo nagize ubukungu butagereranywa.
22Uhoraho yampaye impano yo kuvuga,
nzayikoresha kugira ngo musingize.
23Mwa bapfapfa mwe, nimunyegere,
nimuze mwigishwe Ubuhanga.
24Kuki mwivukije ubuhanga kuva kera?
Kuki mwabwivukije kandi mubufitiye inyota?
25Naravuze nti: “Nimubuhabwe nta kiguzi,
26nimuce bugufi mwikorere umutwaro wabwo,
bityo muzagira ubumenyi,
koko muzabusanga hafi yanyu.
27Nimwirebere namwe, sinavunitse bikabije,
nyamara nageze ku cyo nifuzaga.
28Nimutange ifeza nyinshi mugure ubumenyi,
nimubugeraho muzunguka izahabu itagira ingano.”
29Mujye munezezwa n'impuhwe z'Uhoraho,
ntimugaterwe isoni no kumusingiza.
30Mujye mukora umurimo mushinzwe mu gihe cyagenwe,
Uhoraho na we azaba igihembo mu gihe gikwiriye.
Ngubwo ubuhanga bwa Yezu mwene Siraki.

Currently Selected:

Mwene Siraki 51: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy