YouVersion Logo
Search Icon

Baruki 2

2
1Ni yo mpamvu Nyagasani yasohoje ibyo yatuvuzeho twebwe n'abacamanza bacu bategekaga Isiraheli, n'abami n'abatware bacu, ndetse n'abaturage bose ba Isiraheli n'ab'u Buyuda. 2Koko rero ibyabaye kuri Yeruzalemu nta handi ku isi byigeze biba. Nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Musa, 3twagejeje n'aho turya abahungu bacu n'abakobwa bacu. 4Byongeye kandi, Nyagasani yatugabije amahanga yose adukikije, kugira ngo dusuzugurwe kandi dukorwe n'ikimwaro mu bihugu yadutatanyirijemo. 5Twacumuye kuri Nyagasani Imana yacu twanga kumwumvira, kubera ibyo aho gutsinda twaratsinzwe.
6Nyagasani Imana yacu ni intabera, nyamara twebwe na ba sogokuruza twakozwe n'ikimwaro nk'uko bimeze ubu. 7Ibi byago byose Nyagasani yaduhanishije ni byo byatugezeho, 8nyamara ntitwamugarukiye, ngo buri muntu amusabe kumufasha kureka ibyifuzo bibi by'umutima we. 9Ni yo mpamvu Nyagasani yabonye ko ari ngombwa kuduteza ibi byago kandi byatugezeho, kuko Nyagasani ari intabera mu byo yadutegetse gukora byose. 10Nyamara twebwe ntitwamwumviye, cyangwa ngo dukurikirane amategeko yaduhaye.
Ugutakamba
11None rero Nyagasani Mana y'Abisiraheli, wowe wavanye ubwoko bwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje imbaraga zawe n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'ububasha bukomeye n'ukuboko kwawe kurambuye, bityo uhesha Izina ryawe ikuzo kugeza na n'ubu. 12Nyagasani Mana yacu, twagucumuyeho kandi turigomeka, twaguhemutseho ntitwumvira amabwiriza yawe yose. 13None rero turagusaba ngo ureke kuturakarira, kuko twatereranywe tukaba dusigaye turi mbarwa mu mahanga wadutatanyirijemo.
14Nyagasani, umva isengesho ryacu n'ugutakamba kwacu, uturengere ku bw'icyubahiro cyawe kandi uduhe kugira ubutoni ku batujyanye ho iminyago, 15kugira ngo isi yose imenye ko ari wowe Nyagasani Imana yacu, kandi ko watoranyije Abisiraheli kuba abantu bawe. 16Nyagasani, witegereze uri mu ijuru mu Ngoro yawe nziranenge maze utwibuke. Tega amatwi maze wumve isengesho ryacu. 17Nyagasani, bumbura amaso uturebe. Koko rero abapfuye bari ikuzimu batagihumeka, ntibashobora kuguha ikuzo cyangwa ngo batangaze ubutungane bwawe, 18ahubwo abakiri bazima n'ubwo bashavuye, barushye, bacitse intege, bafite amaso ananiwe kandi bashonje, ni bo bashobora kugusingiza no gutangaza ubutungane bwawe.
19Nyagasani Mana yacu turagusaba imbabazi, nyamara si ku bw'ibikorwa by'ubutungane ba sogokuruza n'abami bacu bakoze, 20ahubwo waraturakariye nk'uko wari warabitumenyesheje ubinyujije ku bagaragu bawe b'abahanuzi, ubwo batubwiraga bati: 21“Nyagasani aravuze ngo: Nimwemere uburetwa bw'umwami wa Babiloniya maze mumuyoboke, bityo muzaguma mu gihugu nahaye ba sokuruza. 22Ariko nimwanga kumvira amabwiriza ya Nyagasani, ntimuyoboke umwami wa Babiloniya, Nyagasani arababwira ati: 23‘Nzacecekesha mu mijyi y'u Buyuda n'i Yeruzalemu indirimbo z'ibyishimo n'umunezero, n'iziririmbirwa umukwe n'umugeni, kandi igihugu cyose kizahinduka amatongo.’ ”
24Nyamara ntitwumviye amabwiriza yawe ngo tuyoboke umwami wa Babiloniya, bituma usohoza ibyo wavugiye mu bagaragu bawe b'abahanuzi, ubwo wavugaga ko amagufwa y'abami bacu n'aya ba sogokuruza azatabururwa aho bari barahambwe. 25None dore ngaya yanamye ku zuba no mu mbeho ya nijoro. Bapfuye urw'agashinyaguro bazize inzara n'inkota no kujyanwa ho iminyago, 26kandi iyi Ngoro yawe wayihinduye amatongo kugeza na n'ubu, bitewe n'ubugome bw'inzu ya Isiraheli n'iya Yuda.
27Nyamara Nyagasani waratwihanganiye, ukurikije imbabazi zawe nyinshi n'urukundo rwawe, 28nk'uko wabisezeranye ubinyujije kuri Musa umugaragu wawe, kuri wa munsi wamutegetse kwandikira Amategeko yawe imbere y'Abisiraheli uvuga uti: 29“Nubwo ari imbaga nyamwinshi, nimutanyumvira muzasigara muri mbarwa mu mahanga nzabatatanyirizamo. 30Koko nzi neza ko mutazanyumvira, bitewe n'uko muri ubwoko bwinangiye. Ariko nimugera mu gihugu muzajyanwamo ho iminyago muzisubiraho, 31maze mumenye ko ari jye Nyagasani Imana yanyu. Nzabaha umutima wo kubaha n'amatwi yo kumva, 32muzansingiza kandi munyibuke muri mu gihugu muzaba mwajyanywemo ho iminyago. 33Muzareka kwinangira kandi muzinukwe ibikorwa byanyu bibi, kuko muzibuka ibyabaye kuri ba sokuruza ubwo bancumuragaho. 34Nzabagarura mu gihugu nasezeranyije ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo, maze cyongere kibe icyanyu. Nzabagwiza kandi ntimuzongera kugabanuka ukundi. 35Nzagirana na mwe Isezerano rihoraho. Nzaba Imana yanyu namwe mube ubwoko bwanjye, kandi sinzongera kubirukana mu gihugu nabahaye.”

Currently Selected:

Baruki 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy