YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 119

119
Amabwiriza y'Uhoraho
1 # 1: Iyi zaburi igabanyijemo imigabane makumyabiri n'ibiri ihwanye n'inyuguti makumyabiri n'ebyiri z'igiheburayi. Imirongo y'umugabane wa mbere igiye itangirwa n'inyuguti ya mbere y'igiheburayi, imirongo y'umugabane wa kabiri na yo igiye itangirwa n'inyuguti ya kabiri y'igiheburayi bityo bityo. Hahirwa abantu b'indakemwa mu migenzereze yabo,
bagakurikiza Amategeko y'Uhoraho.
2Hahirwa abitondera ibyo yategetse,
bakamwambaza babikuye ku mutima.
3Koko bene abo nta kibi bakora,
ahubwo bagenza uko ashaka.
4Uhoraho, watanze inshingano,
wazitangiye kugira ngo abantu bazisohoze babyitondeye.
5Icyampa nkagira imibereho ihamye,
ngakurikiza amateka watanze!
6Ninzirikana amabwiriza yawe,
ni ho ntazakorwa n'isoni.
7Nzimenyereza ibyemezo bitunganye wafashe,
ngushimire mfite umutima uboneye.
8Nzakurikiza amateka watanze,
nawe ntukantererane rwose.
Kuzirikana ibyo Uhoraho yavuze
9Mbese umusore yagenza ate ngo agire imibereho iboneye?
Yakurikiza ijambo wavuze.
10Ndakwambaza mbikuye ku mutima,
ntundeke ngo nteshuke amabwiriza yawe.
11Ibyo wavuze mbihoza ku mutima,
kugira ngo ntagucumuraho.
12Uhoraho nyagusingizwa,
ujye unyigisha amateka watanze.
13Wowe wafashe ibyemezo,
nanjye mbitangaza byose ubutitsa.
14Nishimira gukurikiza ibyo wategetse,
nk'uwishimira ubukungu bwinshi.
15Njya ntekereza inshingano watanze,
nkazirikana ibyo ushaka ko nkora.
16Nishimira amateka watanze,
sinzirengagiza ijambo wavuze.
Kwishimira ibyo Uhoraho yategetse
17Umugaragu wawe ungirire neza umpe kubaho,
bityo mbashe gukurikiza ijambo wavuze.
18Umpumure amaso kugira ngo ndebe,
ndebe ibitangaza biboneka mu Mategeko yawe.
19Erega kuri iyi si ndi umugenzi,
ujye umenyesha amabwiriza yawe!
20Njya nshengurwa no kwifuza,
mpora nifuza gukurikiza ibyemezo wafashe.
21Uhana abirasi b'ibivume,
ugahana abateshuka amabwiriza yawe.
22Ujye undinda abantuka n'abansuzugura,
undinde kuko nsohoza ibyo wategetse.
23Nubwo abategetsi bakwicazwa no kunsebya,
umugaragu wawe nzakomeza kuzirikana amateka watanze.
24Erega nishimira ibyo wategetse,
ni byo binyungura inama!
Kwiringira ibyo Uhoraho yasezeranye
25Dore ndazahaye ndenda gupfa,
umpembure nk'uko wabisezeranye.
26Nakurondoreye imigenzereze yanjye urangoboka,
ujye unyigisha amateka watanze.
27Ujye unsobanurira uko nsohoza inshingano watanze,
nanjye nzajya nzirikana ibitangaza wakoze.
28Dore ndarizwa n'agahinda,
unkomeze nk'uko wabisezeranye.
29Ujye undinda kuba umunyabinyoma,
ungirire neza umpe kumenya Amategeko yawe.
30Niyemeje kuba umunyamurava,
mpoza umutima ku byemezo wafashe.
31Nibanda ku byo wategetse,
Uhoraho, ntureke nkorwa n'isoni.
32Nzajya nihutira gukurikiza amabwiriza yawe,
koko wanyunguye ubwenge.
Gusaba gusobanukirwa
33Uhoraho, unyigishe gukurikiza amateka watanze,
nanjye nzahora nyakurikiza.
34Umpe ubwenge njye nkurikiza Amategeko yawe,
nzayitondera mbikuye ku mutima.
35Unyobore inzira amabwiriza yawe ateganya,
kuyinyura biranshimisha.
36Unkundishe ibyo wategetse,
aho gukunda inyungu.
37Undinde kwita ku bitagira umumaro,
ahubwo umpembure ngenze uko ushaka.
38Umugaragu wawe unsohoreze ibyo wavuze,
bityo abantu bazakubaha.
39Ujye undinda gukorwa n'isoni kuko mbitinya.
Erega ibyemezo wafashe ni byiza!
40Nifuza gusohoza inshingano watanze,
ujye umpembura kubera ko uri intungane.
Kugirira icyizere amabwiriza y'Uhoraho
41Uhoraho, ungirire imbabazi,
untabare ukurikije ibyo wavuze,
42ni bwo nzagira icyo nsubiza abantuka,
koko niringira ijambo wavuze.
43Ujye umpa guhora mvuga ukuri,
ibyemezo wafashe mbifitiye icyizere.
44Sinzahwema gukurikiza Amategeko yawe,
nzajya nyakurikiza iteka ryose.
45Nzajya ngenda nta nkomyi,
koko nitabīra inshingano watanze.
46Nzatangariza abami ibyo wategetse,
sinzigera nkorwa n'isoni.
47Nishimira amabwiriza yawe,
koko ndayakunda cyane.
48Amabwiriza yawe ndayakunda nkayubaha cyane,
amateka watanze ndayazirikana.
Amategeko y'Uhoraho arahumuriza
49Ujye uzirikana ijambo wambwiye, jyewe umugaragu wawe,
wararikoresheje ungaruramo icyizere.
50Igihe nari mfite umubabaro ryarampumurije,
ibyo wavuze birampembura.
51Abirasi barankoba bikabije,
nyamara sinzateshuka Amategeko yawe.
52Njya nzirikana ibyemezo wafashe kera,
Uhoraho, kubizirikana birampumuriza.
53Abagome bantera uburakari bwinshi,
nkabarakarira kubera ko bateshuka Amategeko yawe.
54Amateka watanze ni yo ndirimba,
nyaririmba aho ndaye ndi umushyitsi hose.
55Uhoraho, nijoro ndagutekereza,
nzajya nkurikiza Amategeko yawe.
56Dore icyo nshinzwe gukora:
nzajya nsohoza inshingano watanze.
Gukurikiza Amategeko y'Uhoraho
57Uhoraho, dore uruhare rwanjye:
niyemeje kumvira Ijambo wavuze.
58Nagutakambiye mbikuye ku mutima,
ungirire neza ukurikije ibyo wavuze.
59Nasuzumye imibereho yanjye,
niyemeza gukurikiza ibyo wategetse.
60Nzagira umwete ndeke gutindiganya,
nzakurikiza amabwiriza yawe.
61Abagome bantega imitego,
nyamara sinirengagiza Amategeko yawe.
62Mu gicuku njya mbyuka nkagushimira,
ngushimira ibyemezo bitunganye wafashe.
63Ndi incuti y'abakubaha bose,
ndi n'iy'abasohoza inshingano watanze.
64Uhoraho, imbabazi zawe zīganje ku isi yose,
unyigishe rero amateka watanze.
Agaciro k'Amategeko y'Uhoraho
65Uhoraho, umugaragu wawe wangiriye neza,
wangiriye neza ukurikije ijambo wavuze.
66Ujye unyigisha gushishoza no kumenya,
koko amabwiriza yawe nyafitiye icyizere.
67Mbere y'uko ncishwa bugufi narateshukaga,
naho ubu nkurikiza ibyo wavuze.
68Uhoraho, uri mwiza kandi ugira neza,
ujye unyigisha amateka watanze.
69Abirasi banshinja ibinyoma,
nyamara jye nsohoza inshingano watanze mbikuye ku mutima.
70Imitima yabo yarahuramye,
nyamara jyewe nishimira Amategeko yawe.
71Gucishwa bugufi byangiriye akamaro,
byatumye menya amateka watanze.
72Amategeko watanze amfitiye akamaro,
andutira ibikoroto ibihumbi by'ifeza n'izahabu.
Kuba indakemwa ku Mategeko y'Uhoraho
73Warambumbabumbye urandema,
umpe gushishoza menye amabwiriza yawe.
74Abakubaha iyo bambonye barishima,
bakishimira ko niringira Ijambo wavuze.
75Uhoraho, nzi ko ibyemezo wafashe bitunganye,
umurava wawe waguteye kuncisha bugufi.
76Ungirire imbabazi umpumurize,
umugaragu wawe umpumurize ukurikije ibyo wambwiye.
77Ungirire impuhwe umpembure,
koko nishimira Amategeko yawe.
78Abirasi banziza ubusa nibamware,
naho jyewe nzajya nsohoza inshingano watanze.
79Abakubaha nibangarukire,
abazi ibyo wategetse nibangarukire.
80Icyampa nkaba indakemwa ku mateka watanze,
sinakwigera nkorwa n'isoni.
Gusaba gutabarwa
81Ndumva ndembye kubera gutegereza agakiza kawe,
nyamara ndacyiringiye Ijambo wavuze.
82Nategereje ibyo wavuze amaso ahera mu kirēre,
ni ko kwibaza nti: “Mbese uzampumuriza ryari?”
83Nubwo ndi imburamumaro nk'uruhago rw'uruhu#uruhago rw'uruhu: reba Mt 9.17 (ishusho na sob). rwatazwe ku mwotsi,
nyamara sinirengagiza amateka watanze.
84Mbese umugaragu wawe nshigaje igihe cyo kurama kingana iki?
Abantoteza se bo uzabahōra ryari?
85Abirasi ntibakurikiza Amategeko yawe,
bancukuriye urwobo kugira ngo nzarugwemo.
86Amabwiriza yawe yose ni ayo kwiringirwa,
abantoteza baranziza ubusa,
nyabuneka ntabara!
87Babuze gato kugira ngo bankure ku isi,
nyamara sinigeze ndeka inshingano watanze.
88Umpembure kubera ineza ugira,
nanjye nzajya nkurikiza ibyo wategetse.
Ijambo ry'Uhoraho ntirihinyuka
89Uhoraho, Ijambo wavuze rihoraho iteka,
warishimangiye mu ijuru.
90Uhorana umurava uko ibihe bihaye ibindi,
washimangiye isi ntinyeganyega.
91Ibyemezo wafashe n'uyu munsi ntibihinyuka.
Erega ibintu byose biragukorera!
92Iyo ntaza kwishimira Amategeko yawe,
amakuba narimo aba yarampitanye.
93Sinzigera nirengagiza inshingano watanze,
koko ni zo zituma umpembura.
94Erega ndi uwawe unkize,
koko nitabīra inshingano watanze!
95Abagome bajya baca igico kugira ngo banyice,
ariko nzajya nzirikana ibyo wategetse.
96Nabonye n'ibinonosoye byose bigira aho bigarukira,
nyamara amabwiriza yawe yo ntagira iherezo.
Amabwiriza y'Uhoraho ahesha ubwenge
97Mbega ukuntu nkunda Amategeko yawe!
Ni yo ntekereza umunsi ukira.
98Amabwiriza yawe nyahoza ku mutima iteka ryose,
atuma ndusha abanzi banjye ubwenge.
99Ubushishozi mburusha abanyigisha bose,
kuko nzirikana ibyo wategetse.
100Njijukiwe kurusha abantu b'inararibonye,
koko nsohoza inshingano watanze.
101Nirinze kugendera mu bibi,
narabyirinze kugira ngo nkurikize Ijambo wavuze.
102Sinigeze nteshuka ibyemezo wafashe,
sinabiteshutse kuko ari wowe unyigisha.
103Mbega ukuntu ibyo wavuze bindyohera!
Bindyohera kurusha ubuki.
104Inshingano watanze zituma ngira ubushishozi,
ni cyo gituma ikinyoma cyose ncyanga urunuka.
Ijambo ry'Uhoraho ni urumuri
105Ijambo wavuze ni itara rīmurikira,
ni urumuri rumurikira imigenzereze yanjye.
106Indahiro narahiye ndacyayikomeyeho,
nzakurikiza ibyemezo bitunganye wafashe.
107Uhoraho, narababaye bikabije,
umpembure ukurikije Ijambo wavuze.
108Uhoraho, akira ibisingizo ngutuye,
ujye umenyesha n'ibyemezo wafashe.
109Amagara yanjye ahora mu kaga,
nyamara sinirengagiza Amategeko yawe.
110Abagome banteze umutego,
icyakora sinateshutse inshingano watanze.
111Ibyo wategetse wabimpaye ho umunani uzahoraho,
koko binyura umutima wanjye.
112Niyemeje gukurikiza amateka watanze,
nzayakurikiza ngeze ku iherezo.
Imana ishyigikira abayizera
113Nanga abantu bafata impu zombi,
ariko Amategeko yawe yo ndayakunda.
114Uri ubuhungiro bwanjye n'ingabo inkingira,
Ijambo wavuze ndacyaryiringiye.
115Mwa bagizi ba nabi mwe, nimumbise,
nimumbise nkurikize amabwiriza y'Imana yanjye.
116Mana, ukurikije ibyo wavuze unshyigikire mbeho,
ntutume icyizere ngufitiye gishira.
117Ujye unshyigikira ndokoke akaga,
nanjye nzajya nitondera amateka watanze.
118Wigizayo abateshuka amateka watanze,
koko uburiganya bwabo ni impfabusa.
119Abagome bose bo ku isi ubafata nk'imyanda,
ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse.
120Ndagutinya ngahinda umushyitsi,
ibyemezo wafashe na byo bintera ubwoba.
Isengesho ry'utabaza Uhoraho
121Nakurikije ubutabera n'ubutungane,
ntuntererane ngo undekere abankandamiza.
122Wishingire ko umugaragu wawe nzamererwa neza,
ntureke abirasi ngo bankandamize.
123Nategereje ko ungoboka amaso ahera mu kirēre,
ntegereza ibitunganye wavuze ndaheba.
124Umugaragu wawe ungirire ibikwiranye n'ineza ugira,
ujye unyigisha n'amateka watanze.
125Erega ndi umugaragu wawe, ujye unjijura,
unjijure nsobanukirwe ibyo wategetse!
126Uhoraho, igihe cyawe cyo kwihimūra kirageze,
dore abantu barica Amategeko yawe.
127Amabwiriza yawe ndayakunda,
andutira izahabu, ndetse izahabu yatunganyijwe.
128Inshingano watanze zose mbona zitunganye,
naho ikinyoma cyose ncyanga urunuka.
Kwifuza kumvira Uhoraho
129Ibyo wategetse biratangaje,
ni cyo gituma mbikurikiza.
130Gusobanukirwa amagambo wavuze bimurikira umuntu,
abanyabwengebuke bibaha ubushishozi.
131Ngira ubwuzu ngatwarwa,
ntwarwa no kwifuza amabwiriza yawe.
132Undebe unyiteho ungirire ibambe,
uringirire nk'uko usanzwe urigirira abagukunda.
133Unyobore nkurikize ibyo wavuze,
ntiwemere ko nganzwa n'igicumuro icyo ari cyo cyose.
134Unkize abantu bankandamiza,
nanjye nzasohoza inshingano watanze.
135Umugaragu wawe ujye undebana impuhwe,
unyigishe amateka watanze.
136Ndarira amarira agatemba nk'umugezi,
ndizwa n'uko abantu bica Amategeko yawe.
Ubutungane bw'Uhoraho
137Uhoraho, uri intungane,
ibyemezo wafashe na byo biraboneye.
138Ibyo wategetse biratunganye,
ni ibyo kwiringirwa rwose.
139Ishyaka nkurwanira rirambaga,
rirambaga kuko abanzi banjye batita ku Ijambo wavuze.
140Ibyo wavuze byarageragejwe ntibyahinyuka,
umugaragu wawe ndabikunda.
141Ndi rubanda rugufi nkaba n'insuzugurwa,
nyamara sinirengagiza inshingano watanze.
142Ubutungane bwawe buhora ari ubutungane nyabwo,
Amategeko yawe na yo ni ay'ukuri.
143Amakuba n'ibyago byarangwiririye,
ariko amabwiriza yawe aranshimisha.
144Ibyo wategetse bihora bitunganye,
umpe ubushishozi kugira ngo mbeho.
Gusaba gutabarwa
145Uhoraho, ngutakambiye mbikuye ku mutima ntabara,
ni bwo nzakurikiza amateka watanze.
146Ni wowe ntakambiye nkiza,
ni bwo nzakurikiza ibyo wategetse.
147Nzinduka umuseke utarakeba nkagutakambira,
ijambo wavuze ndacyaryiringiye.
148Nkesha ijoro ryose ntagohetse,
nkarara ntekereza ibyo wavuze.
149Uhoraho, kubera ineza ugira ita ku gutakamba kwanjye,
umbesheho ukurikije ibyemezo wafashe.
150Abacura inama zo kungirira nabi bari hafi,
nyamara bari kure y'Amategeko yawe.
151Ariko wowe Uhoraho umba bugufi,
amabwiriza yawe yose ni ay'ukuri.
152Kuva kera namenye ibyo wategetse,
koko wabishyizeho kugira ngo bihoreho iteka ryose.
Uhoraho ni we uhembura
153Wite ku mibabaro yanjye unkize,
dore sinirengagije Amategeko yawe.
154Ndengera maze uncungure,
umpembure ukurikije ibyo wavuze.
155Agakiza kari kure y'abagome,
koko ntibitabīra amateka watanze.
156Uhoraho, impuhwe ugira ni nyinshi,
umpembure ushingiye ku byemezo wafashe.
157Abantoteza n'abanyanga ni benshi,
ariko sinigeze nteshuka ibyo wategetse.
158Iyo mbonye abaguhemukaho bintera ishozi,
kuko badakurikiza ibyo wavuze.
159Uhoraho, zirikana uko nkunda inshingano watanze,
umpembure kubera ineza ugira.
160Ijambo wavuze rishingiye ku kuri,
ibyemezo bitunganye wafashe byose bihoraho.
Kwishimira Amategeko y'Uhoraho
161Abategetsi bantoteza banziza ubusa,
ariko icyo ntinya ni ukudakurikiza Ijambo wavuze.
162Jyewe nishimira ibyo wavuze,
mbyishimira nk'uwishimira iminyago myinshi.
163Ibinyoma mbyanga urunuka,
ariko Amategeko yawe yo ndayakunda.
164Ngusingiza incuro ndwi ku munsi,
ngusingiza kubera ibyemezo bitunganye wafashe.
165Abakunda Amategeko yawe bagira amahoro menshi,
koko ntakizigera kibahungabanya.
166Uhoraho, ni wowe ntezeho agakiza,
amabwiriza yawe ndayakurikiza.
167Ibyo wategetse mbyitaho,
koko ndabikunda cyane!
168Nsohoza inshingano watanze n'ibyo wategetse,
imigenzereze yanjye yose urayizi.
Isengesho ryo gutabaza
169Uhoraho, wite ku gutaka kwanjye,
ukurikije Ijambo wavuze, umpe ubushishozi.
170Wite ku gutakamba kwanjye,
ungoboke ukurikije ibyo wavuze.
171Reka nguhundazeho ibisingizo,
koko unyigisha amateka watanze.
172Reka ndirimbe ndata ibyo wavuze,
koko amabwiriza yawe yose aratunganye.
173Ujye uhora ungoboka iteka,
dore niyemeje gusohoza inshingano watanze.
174Uhoraho, ndifuza cyane agakiza kawe,
Amategeko yawe kandi ni yo nishimira.
175Umbesheho kugira ngo njye ngusingiza,
ibyemezo wafashe na byo bijye binyunganira.
176Dore ndazerera nk'intama yazimiye,
umugaragu wawe ngwino untarūre,
koko sinigeze nirengagiza amabwiriza yawe.

Currently Selected:

Zaburi 119: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy