YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 120

120
Gutakambira Uhoraho
1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Igihe nari mu makuba, natakambiye Uhoraho arangoboka.
2Uhoraho, nkiza abanyabinyoma,
unkize abantu bariganya.
3Mwa banyaburiganya mwe, Uhoraho azabagenza ate?
Ese nk'ubwo azabahanisha gihano ki?
4Azabarasa imyambi ityaye irwanishwa ku rugamba,
azabajugunyaho amakara yaka.
5Ngushije ishyano kuko nturanye na bo,
guturana na bo ni nko guturana n'Abamesheki n'Abakedari#Abamesheki n'Abakedari: yari amoko yari atuye kure y'Abisiraheli bakayafata nk'abashenzi..
6Ndambiwe cyane guturana n'abanga amahoro,
7jyewe icyo nshaka ni amahoro,
iyo nyavuze bo bashaka intambara.

Currently Selected:

Zaburi 120: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy