Lev 17:11-14

Lev 17:11-14 BYSB

Kuko ubugingo bw'inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y'ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n'ubugingo buyarimo. Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.’ “Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu. Kuko ubugingo bw'inyama zose ari ubu: amaraso yazo ari amwe n'ubugingo bwazo, ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntimukarye amaraso y'inyama z'uburyo bwose, kuko ubugingo bw'inyama zose ari amaraso yazo, uyarya wese azakurweho.’
BYSB: Bibiliya Yera
Share