YouVersion Logo
Search Icon

Abalewi 17

17
Uwiteka abuza Abisirayeli kugira ahandi babagira amatungo, atari imbere y'Ihema ry'ibonaniro
1Uwiteka abwira Mose ati 2“Bwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati 3‘Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w'intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo, 4ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y'ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe. 5Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by'uko bari amahoro. 6Uwo mutambyi amishe amaraso yabyo ku gicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, yose urugimbu rwabyo rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza. 7Ntibakongere ukundi gutambira ibitambo byabo amapfizi y'ihene, ayo basambanisha gusenga. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.’
Amategeko y'uko bagenza amaraso yose
8“Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi, 9ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambire Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.
10 # Itang 9.4; Lewi 7.26-27; 19.26; Guteg 12.16,23; 15.23 “Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y'uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe. 11#Heb 9.22 Kuko ubugingo bw'inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y'ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n'ubugingo buyarimo. 12Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.’
13“Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu. 14Kuko ubugingo bw'inyama zose ari ubu: amaraso yazo ari amwe n'ubugingo bwazo, ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntimukarye amaraso y'inyama z'uburyo bwose, kuko ubugingo bw'inyama zose ari amaraso yazo, uyarya wese azakurweho.’
15“Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirīra, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa. 16Ariko natayimesa ntiyiyuhagire, azagibwaho no gukiranirwa kwe.”

Currently Selected:

Abalewi 17: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy