YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 22

22
1 # Ezek 47.1; Zek 14.8 Anyereka uruzi rw'amazi y'ubugingo rubonerana nk'isarabwayi, ruva ku ntebe y'Imana n'Umwana w'Intama, 2#Itang 2.9; Ezek 47.12 rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y'urwo ruzi, hariho igiti cy'ubugingo cyera imbuto z'uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z'uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.
3 # Zek 14.11 Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y'Imana n'Umwana w'Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera. 4Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo. 5#Yes 60.19; Dan 7.18 Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n'itabaza cyangwa kuvirwa n'izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.
6Arambwira ati “Ayo magambo ni ayo kwizerwa n'ay'ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y'abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba. 7Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo.”
8Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y'ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye. 9Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b'abahanuzi, n'uw'abitondera amagambo y'iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”
10Kandi arambwira ati “Amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi. 11#Dan 12.10 Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.
12 # Yes 40.10; 62.11; Zab 28.4; Yer 17.10 “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. 13#Ibyah 1.8,17; 2.8; Yes 44.6; 48.12 Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n'uwa nyuma, itangiriro n'iherezo.
14 # Itang 2.9; 3.22 “Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy'ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo. 15Hanze hazaba imbwa n'abarozi n'abasambanyi, n'abicanyi n'abasenga ibishushanyo, n'umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.
16 # Yes 11.1,10 “Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw'amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n'umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”
17 # Yes 55.1 Umwuka n'umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu.
18 # Guteg 4.2; 13.1 Uwumva wese amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo. 19Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y'igitabo cy'ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti#ku mugabane . . . giti: cyangwa, mu gitabo. cy'ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
20Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.”
Amen, ngwino Mwami Yesu.
21Ubuntu bw'Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 22: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in