YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 21

21
Iby'ijuru rishya n'isi nshya
1 # Yes 65.17; 66.22; 2 Pet 3.13 Mbona ijuru rishya n'isi nshya, kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byashize, n'inyanja yari itakiriho. 2#Yes 52.1; 61.10; Ibyah 3.12 Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk'uko umugeni arimbishirizwa umugabo we. 3#Ezek 37.27; Lewi 26.11-12 Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry'Imana riri hamwe n'abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. 4#Yes 25.8; 35.10; 65.19 Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”
5Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n'ay'ukuri.”
6 # Yes 55.1 Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y'amazi y'ubugingo. 7#2 Sam 7.14; Zab 89.27-28 Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. 8Ariko abanyabwoba n'abatizera, n'abakora ibizira n'abicanyi, n'abasambanyi n'abarozi n'abasenga ibishushanyo#ibishushanyo: cyangwa, ibigirwamana. n'abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”
9Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by'imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w'Umwana w'Intama.” 10#Ezek 40.2 Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, 11rufite ubwiza bw'Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n'ukw'ibuye ry'igiciro cyinshi cyane nk'ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk'isarabwayi. 12#Ezek 48.30-35 Rufite inkike nini kandi ndende n'amarembo cumi n'abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y'imiryango cumi n'ibiri y'abana ba Isirayeli. 13Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n'iburengerazuba hariho amarembo atatu. 14Inkike z'urwo rurembo zifite imfatiro cumi n'ebyiri, zanditsweho amazina cumi n'abiri y'intumwa cumi n'ebyiri z'Umwana w'Intama.
15 # Ezek 40.3 Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw'urubingo rw'izahabu, kugira ngo agere urwo rurembo n'amarembo yarwo n'inkike zarwo. 16Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n'ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo#sitadiyo ni urugendo rwa metero 200. inzovu n'ibihumbi bibiri, uburebure bw'umurambararo n'ubugari n'uburebure bw'igihagararo birangana. 17Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n'ine, akurikije urugero rw'abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw'abamarayika.
18 # Yes 54.11-12 Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk'ibirahuri byiza. 19Imfatiro z'inkike z'urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y'igiciro cyinshi y'amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido, 20urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n'ebyiri rwari ametusito.
21Amarembo uko ari cumi n'abiri, yari imaragarita cumi n'ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n'ibirahuri bibonerana.
22Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n'Umwana w'Intama ari bo rusengero rwarwo. 23#Yes 60.19-20 Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n'izuba cyangwa n'ukwezi, kuko ubwiza bw'Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w'Intama ari we tabaza ryarwo. 24#Yes 60.3 Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo. 25#Yes 60.11 Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo. 26Kandi bazazanayo ubwiza n'icyubahiro by'amahanga. 27#Yes 52.1; Ezek 44.9 Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 21: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in