YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 1

1
Interuro
1Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana 2uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu#no . . . Yesu: cyangwa, n'ibihamya Yesu. Kristo. 3Hahirwa usoma amagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.
Ubutumwa bw'amatorero arindwi yo muri Asiya
4 # Kuva 3.14; Ibyah 4.5 Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya.
Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo 5#Yes 55.4; Zab 89.27 no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho#watwejeshejeho: cyangwa, watubohoje. ibyaha byacu amaraso ye, 6#Kuva 19.6; Ibyah 5.10 akaduhindura abami n'abatambyi b'Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n'ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.
7 # Dan 7.13; Mat 24.30; Mar 13.26; Luka 21.27; 1 Tes 4.17 Dore arazana n'ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n'abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.
8 # Dan 7.13; 10.5 “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.
Yesu abonekera Yohana ari i Patimo
9Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.#guhamya kwa Yesu: cyangwa, guhamya Yesu. 10Ku munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk'iry'impanda 11rivuga riti “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamo n'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i Lawodikiya.”
12Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu, 13#Dan 7.13; 10.5 kandi hagati y'ibyo bitereko by'amatabaza mbona usa n'Umwana w'umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w'izahabu mu gituza. 14#Dan 7.9; 10.6 Umutwe we n'umusatsi we byeraga nk'ubwoya bw'intama bwera cyangwa nka shelegi, n'amaso ye yasaga n'ibirimi by'umuriro, 15#Ezek 1.24; 43.2 ibirenge bye bisa n'umuringa w'umuteke utunganijwe n'umuriro wo mu ruganda, n'ijwi rye ryari rimeze nk'iry'amazi menshi asuma. 16Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi impande zombi. Mu maso he hari hameze nk'izuba iyo rityaye. 17#Yes 44.6; 48.12; Ibyah 2.8; 22.13 Mubonye ntyo mwikubita imbere nk'upfuye, anshyiraho ukuboko kw'iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka 18kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu. 19Nuko wandike ibyo ubonye n'ibiriho, n'ibiri bukurikireho hanyuma 20n'ubwiru bw'inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw'iburyo, n'iby'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b'ayo matorero arindwi, naho ibitereko by'amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy