YouVersion Logo
Search Icon

Yuda 1

1
1 # Mat 13.55; Mar 6.3 Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo.
2Imbabazi n'amahoro n'urukundo bigwire muri mwe.
Imbuzi zo kwirinda abatubaha Imana n'abigisha b'ibinyoma
3Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose. 4Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n'Umwami wacu.
5 # Kuva 12.51; Kub 14.29-30 Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bw'Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye. 6N'abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w'icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye. 7#Itang 19.1-24 Kandi n'i Sodomu n'i Gomora n'imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n'umuriro utazima. 8Uko ni ko na ba bandi b'abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.
9 # Dan 10.13,21; 12.1; Ibyah 12.7; Guteg 34.6; Zek 3.2 Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.” 10Ariko abo bantu batuka ibyo batazi ndetse n'ibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nk'inyamaswa zitagira ubwenge. 11#Itang 4.3-8; Kub 22.1-35; 16.1-35 Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n'ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra. 12Abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana bagisangira namwe ibyiza bigaburira badatinya#bigaburira badatinya: cyangwa, ni abungeri b'intama badatinya kwiragira., ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose n'umuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe. 13Ni umuraba wo mu nyanja ushēga, babira ifuro ari ryo ibiteye isoni byabo, ni inyenyeri zizerera zibikiwe umwijima w'icuraburindi iteka ryose.
14 # Itang 5.18,21-24 Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n'inzovu nyinshi z'abera be, 15kugira ngo agirire bose ibihura n'amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw'imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n'amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”
16Abo ni abitotomba n'ababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu.
17Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera n'intumwa z'Umwami wacu Yesu Kristo, 18#2 Pet 3.3 uko zababwiye ziti “Mu gihe cy'imperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye n'iby'Imana.”#kunyuranye n'iby'Imana: cyangwa, kwifuza kwabo kutubaha Imana. 19Abo ni bo bazana kwirema ibice, ni abantu buntu ntibafite Umwuka. 20Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera, 21mwikomereze mu rukundo rw'Imana, mutegereze imbabazi z'Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.
22Ababagisha impaka mubagirire impuhwe, 23abandi mubakirishe ubwoba mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse n'umwenda utewe ibizinga n'umubiri.
24Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje, 25ari yo Mana imwe yonyine n'Umukiza wacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu, icyubahiro n'ubushobozi no kuganza n'ubutware bibe ibyayo, uhereye kera kose ukageza na none n'iteka ryose. Amen.

Currently Selected:

Yuda 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy