YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 14

14
Bajya inama yo kwica Yesu
(Mat 26.1-5; Luka 22.1-2; Yoh 11.45-53)
1 # Kuva 12.1-27 Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufata bamwice, 2ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.”
Yesu asīgirwa amavuta mu nzu ya Simoni w'umubembe
(Mat 26.6-13; Yoh 12.1-8)
3 # Luka 7.37-38 Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe yicaye arya, haza umukobwa ufite umukōndo w'amavuta meza y'igiciro cyinshi cyane, ameze nk'amadahano y'agati kitwa narada, nuko amena umukōndo amavuta ayamusuka ku mutwe. 4Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa, 5ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?” Baramwivovotera.
6Ariko Yesu arababwira ati “Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane? 7#Guteg 15.11 Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka. 8Akoze uko ashoboye, abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa. 9Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”
Yuda agambanira Yesu
(Mat 26.14-16; Luka 22.3-6)
10Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho. 11Babyumvise baranezerwa, basezerana kumuha ifeza. Ashaka uburyo yamubagenzereza.
Yesu n'abigishwa be basangira ibya Pasika
(Mat 26.17-25; Luka 22.7-14,21-23; Yoh 13.21-30)
12Nuko ku munsi wa mbere w'iyo minsi y'imitsima idasembuwe, ari wo babagiraho umwana w'intama wa Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngo ubirye?”
13Atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu murwa, umugabo muri buhure wikoreye ikibindi cy'amazi mumukurikire. 14Aho ari bwinjire mubwire nyir'urugo muti ‘Umwigisha arababaza ngo: Icumbi rye riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’ 15Nuko ari bubereke icyumba cyo hejuru gishashwemo giteguwe, abe ari mo mudutunganiriza.”
16Abigishwa baragenda bajya mu murwa, babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.
17Bugorobye azana n'abo cumi na babiri. 18#Zab 41.9 Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.”
19Batangira kubabara bamubaza umwe umwe bati “Ni jye?”
20Arabasubiza ati “Umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uwo. 21Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano! Ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba atavutse.”
Yesu atanga Ifunguro ryera
(Mat 26.26-30; Luka 22.14-20; 1 Kor 11.23-25)
22Bakirya yenda umutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubaha arababwira ati “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.”
23Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose. 24#Kuva 24.8; Yer 31.31-34 Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi. 25Ndababwira ukuri yuko ntazongera kunywa ku mbuto z'imizabibu, kugeza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bw'Imana.”
26Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.
Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu
(Mat 26.31-35; Luka 22.31-34; Yoh 13.36-38)
27 # Zek 13.7 Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, intama zisandare.’ 28#Mat 28.16 Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”
29Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.”
30Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.”
31Ariko we arirenga arahamya ati “N'aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.”
Nuko bose bavuga batyo.
Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani
(Mat 26.36-46; Luka 22.39-46)
32Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.” 33Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane. 34Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.”
35Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge. 36Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
37Araza asanga basinziriye, abaza Petero ati “Simoni, urasinziriye? Harya ntubashije kuba maso n'isaha imwe? 38Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
39Yongera kugenda arasenga, avuga amagambo amwe n'aya mbere. 40Yongera kugaruka asanga basinziriye kuko amaso yabo aremereye, ntibamenya icyo bamusubiza.
41Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “Noneho nimusinzire muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye, dore Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha. 42Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”
Bafata Yesu
(Mat 26.47-56; Luka 22.47-53; Yoh 18.3-12)
43Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru. 44Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.”
45Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura. 46Baramusumira, baramufata. 47Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubita umugaragu w'umutambyi mukuru amuca ugutwi. 48Yesu arababaza ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo? 49#Luka 19.47; 21.37 Iminsi yose nahoranaga namwe mu rusengero nigisha ko mutamfashe? Ariko ibi bibereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore.”
50Maze abe bose baramuhāna barahunga.
51Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w'igitare, baramufata 52basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa.
Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa
(Mat 26.57-68; Luka 22.54-55,63-71; Yoh 18.13-14,19-24)
53Bajyana Yesu ku mutambyi mukuru, nuko abatambyi bakuru bose n'abakuru n'abanditsi bamuteraniraho. 54Petero amukurikira arenga ahinguka, agera no mu rugo rw'umutambyi mukuru, yicarana n'abagaragu yota umuriro. 55Nuko abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura. 56Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye.
57Bamwe barahaguruka baramubeshyera bati 58#Yoh 2.19 “Twumvise avuga ati ‘Nzasenya uru rusengero rwubatswe n'intoki, nubake urundi mu minsi itatu rutubatswe n'intoki.’ ” 59Nyamara n'ayo magambo yabo ntiyari ahuye.
60Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”
61Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?”
62 # Dan 7.13 Yesu aramusubiza ati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”
63Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo? 64#Lewi 24.16 Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?”
Bose bamucira urubanza, ngo akwiriye kwicwa.
65Bamwe baherako bamucira amacandwe, bamupfuka mu maso, bamukubita ibipfunsi bati “Hanura.” N'abagaragu bamukubita inshyi.
Petero yihakana Yesu
(Mat 26.69-75; Luka 22.56-62; Yoh 18.25-27)
66Ubwo Petero yari akiri hanze mu rugo haza umwe mu baja b'umutambyi mukuru, 67abonye Petero yota umuriro, aramwitegereza aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”
68Na we arabihakana ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye”, maze arasohoka. Ageze mu bikingi by'amarembo inkoko irabika.
69Umuja amubonye aherako yongera kubwira abahagaze aho ati “Uyu ni uwo muri bo.” 70Na we yongera kubihakana.
Hashize umwanya muto, abahagaze aho bongera kubwira Petero bati “Uri uwo muri bo rwose kuko uri Umunyagalilaya.”
71Na we atangira kwivuma no kurahira ati “Sinzi uwo muntu muvuga uwo ari we.”
72Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.” Ariyumvīra, agira agahinda kenshi ararira.

Currently Selected:

Mariko 14: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy