YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 13

13
Ibimenyetso byerekana kurimbuka kw'i Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu
(Mat 24.1-28; Luka 21.5-24)
1Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?”
2Yesu aramubaza ati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”
3Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye bati 4“Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?”
5Yesu atangira kubabwira ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, 6kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi. 7Nuko nimwumva intambara n'impuha z'intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. 8Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n'inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
9 # Mat 10.17-20; Luka 12.11-12 “Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y'abategeka n'abami babampora, ngo mubabere ubuhamya. 10Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose. 11Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y'ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera. 12Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe. 13#Mat 10.22 Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
14 # Dan 9.27; 11.31; 12.11 “Ariko nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, 15#Luka 17.31 n'uzaba ari hejuru y'inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo, 16n'uzaba ari mu murima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we.
17“Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano! 18Nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y'imbeho, 19#Dan 12.1; Ibyak 7.14 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremaga ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. 20Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n'umwe, ariko ku bw'intore yatoranyije yayigabanyijeho.
21“Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, cyangwa ati ‘Dore ari hariya’ ntimuzabyemere, 22kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. 23Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.
Ibyo kugaruka k'Umwana w'umuntu
(Mat 24.29-44; Luka 21.25-33)
24 # Yes 13.10; Ezek 32.7; Yow 2.10; 3.4; 4.15; Ibyak 6.12 “Ariko muri iyo minsi, hanyuma y'uwo mubabaro, izuba rizijima n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, 25#Yes 34.4; Yow 2.10; Ibyak 6.13 n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. 26#Dan 7.13; Ibyak 1.7 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n'ubwiza. 27Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y'isi ukageza ku mpera y'ijuru.
28“Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi. 29Nuko namwe nimubona ibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi. 30Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera. 31Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
32 # Mat 24.36 “Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, keretse Data. 33Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo. 34#Luka 12.36-38 Ni nk'umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso. 35Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir'urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse, 36atazabatungura agasanga musinziriye. 37Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’ ”

Currently Selected:

Mariko 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy