YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 24

24
Ibyerekeye kurimbuka kwa Yerusalemu, no kugaruka kwa Yesu
(Mar 13.1-27; Luka 21.5-28)
1Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y'urusengero. 2Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”
3Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n'ikimenyetso cyo kuza kwawe n'icy'imperuka y'isi ni ikihe?”
4Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, 5kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi. 6Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. 7Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n'ibishyitsi hamwe na hamwe. 8Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
9 # Mat 10.22 “Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n'amahanga yose abahora izina ryanjye. 10Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. 11N'abahanuzi benshi b'ibinyoma bazaduka bayobye benshi. 12Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. 13#Mat 10.22 Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. 14Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.
15 # Dan 9.27; 11.31; 12.11 “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere), 16icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, 17#Luka 17.31 n'uzaba ari hejuru y'inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye, 18n'uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we. 19Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano. 20Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y'imbeho cyangwa ku isabato, 21#Dan 12.1; Ibyah 7.14 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. 22Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n'umwe, ariko ku bw'intore iyo minsi izagabanywaho.
23“Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n'undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere. 24Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. 25Dore mbibabwiye bitaraba.
26 # Luka 17.23-24 “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere. 27Kuko nk'uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.
28 # Luka 17.37 “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.
29 # Yes 13.10; 34.4; Ezek 32.7; Yow 2.10; 3.4; 4.15; Ibyah “Ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’ 30#Dan 7.13; Zek 12.10-14; Ibyah 1.7 Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi. 31Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry'impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y'ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.
Uko bizamera ubwo Yesu azagaruka
(Mar 13.28-37; Luka 17.26-37; 21.29-33)
32“Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi. 33Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. 34Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. 35Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
36“Ariko uwo munsi n'icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine. 37#Itang 6.5-8 Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k'Umwana w'umuntu ni ko kuzaba, 38kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, 39#Itang 7.6-24 ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba. 40Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, 41abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.
42“Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. 43#Luka 12.39-40 Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir'urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. 44Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo.
Umugani w'abagaragu babiri
(Luka 12.41-48)
45“Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w'ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo? 46Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. 47Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose. 48Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’, 49maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n'abasinzi, 50shebuja w'uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n'igihe atazi, 51amucemo kabiri amuhanane n'indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

Currently Selected:

Matayo 24: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy