YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 23

23
Yesu abuza abigishwa gukurikiza imigenzereze y'Abafarisayo
(Mar 12.38-39; Luka 11.43,46; 20.45-46)
1Maze Yesu avugana n'iteraniro ry'abantu n'abigishwa be ati 2“Abanditsi n'Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. 3Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora. 4Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n'urutoki rwabo. 5#Mat 6.1; Kub 15.38; Guteg 6.8 Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: n'impapuro bambara zanditsweho amagambo y'Imana bazāgura, bakongēra inshunda z'imyenda yabo, 6kandi bakunda imyanya y'abakuru mu birori, n'intebe z'icyubahiro mu masinagogi, 7no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n'abantu Rabi. 8Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. 9Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru. 10Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo. 11#Mat 20.26-27; Mar 9.35; 10.43-44; Luka 22.26 Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu. 12#Luka 14.11; 18.14 Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.
Yesu aburira Abafarisayo n'abanditsi
(Mar 12.40; Luka 11.39-52; 20.47)
13“Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n'abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [ 14Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z'abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y'urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.]
15“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w'i Gehinomu.
16“Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti ‘Urahiye urusengero nta cyo bitwaye’, ariko ngo ‘Urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’ 17Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu? 18Kandi ngo ‘Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’ 19Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro? 20Nuko urahiye igicaniro ni cyo aba arahiye n'ibikiriho byose, 21kandi urahiye urusengero ni rwo aba arahiye n'Irubamo. 22#Yes 66.1; Mat 5.34 Kandi ūrahiye ijuru, aba arahiye intebe y'Imana n'Iyicaraho.
23 # Lewi 27.30 “Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n'imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke. 24Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri.
25“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda. 26Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y'igikombe n'imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.
27 # Ibyak 23.3 “Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nk'ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y'abapfuye n'ibihumanya byose. 28Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n'ubugome.
29“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by'abahanuzi, mukarimbisha inzibutso z'abakiranutsi, 30mukavuga muti ‘Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y'abahanuzi.’ 31Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana b'abishe abahanuzi. 32Ngaho, nimwuzuze urugero rwa ba sekuruza wanyu. 33#Mat 3.7; 12.34; Luka 3.7 Mwa nzoka mwe, mwa bana b'incira mwe, muzahunga mute iteka ry'i Gehinomu? 34Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo, 35#Itang 4.8; 2 Ngoma 24.20-21 muhereko mugibweho n'amaraso yose y'abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y'Ahera h'urusengero n'igicaniro. 36Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b'iki gihe.
37“Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? 38#Yer 22.5 Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka. 39#Zab 118.26 Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’ ”

Currently Selected:

Matayo 23: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy