YouVersion Logo
Search Icon

Luka 12

12
Twe gutinya abantu
(Mat 10.28-33)
1 # Mat 16.6; Mar 8.15 Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirinde umusemburo w'Abafarisayo ari wo buryarya, 2#Mar 4.22; Luka 8.17 kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana. 3Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n'icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo.
4“Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara. 5Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’
6“Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y'Imana. 7Ndetse n'umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.
8“Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye Umwana w'umuntu nzamuhamiriza imbere y'abamarayika b'Imana, 9ariko unyihakanira imbere y'abantu, na we azihakanirwa imbere y'abamarayika b'Imana.
10 # Mat 12.32; Mar 3.29 “Kandi umuntu wese usebya Umwana w'umuntu azabibabarirwa, ariko utuka Umwuka Wera ntazabibabarirwa.
11 # Mat 10.19-20; Mar 13.11; Luka 21.14-15 “Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarike umutima w'icyo muzireguza cyangwa w'ibyo muzavuga, 12kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.”
Umutunzi w'umupfapfa
13Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.”
14Na we aramusubiza ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?” 15Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw'umuntu butava mu bwinshi bw'ibintu bye.”
16Nuko abacira umugani ati “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane, 17nuko aribaza mu mutima we ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’ 18Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n'ibintu byanjye. 19Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’ 20Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’
21“Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by'Imana.”
Ntimwiganyire
(Mat 6.19-34)
22Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukīganyire ngo mutekereze iby'ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby'umubiri muti ‘Tuzambara iki?’ 23Kuko ubugingo buruta ibyokurya, n'umubiri uruta imyambaro. 24Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimuruta ibisiga cyane? 25Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira? 26Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi? 27#1 Abami 10.4-7; 2 Ngoma 9.3-6 Mwitegereze uburabyo uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo. 28Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none n'ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe?
29“Ntimugahagarike umutima wo gushaka ibyokurya n'ibyokunywa, kandi ntimwiganyire. 30Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye. 31Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa.
32“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami. 33Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n'inyenzi ntizibwonone, 34kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n'imitima yanyu izaba.
Tube maso dutegereje kugaruka k'Umwami Yesu
(Mat 24.45-51)
35 # Mat 25.1-13 “Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, 36#Mar 13.34-36 mumere nk'abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. 37Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. 38Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa. 39#Mat 24.43-44 Kandi mumenye ibi yuko nyir'inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. 40Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza mu gihe mudatekereza.”
41Petero aramubaza ati “Databuja, uwo mugani ni twe twenyine uwuciriye cyangwa ni abantu bose?”
42Umwami Yesu aramusubiza ati “Ni nde gisonga gikiranuka cy'ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo? 43Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora. 44Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose. 45Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n'abaja, no kurya no kunywa no gusinda, 46shebuja w'uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n'igihe atazi, azamucamo kabiri amuhanane n'abakiranirwa.
47“Kandi uwo mugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi. 48Ariko uwari utabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n'uweguriwe byinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi.
Abantu bazatandukana ku bwa Yesu
(Mat 10.34-42)
49“Naje kujugunya umuriro mu isi, none niba umaze gufatwa ndacyashaka iki kandi? 50#Mar 10.38 Hariho umubatizo nkwiriye kuzabatizwa. Nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho uzasohorera! 51Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu! 52Kuko uhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n'ababiri, kandi n'ababiri n'abatatu badahuje. 53#Mika 7.6 Umwana ntazahuza na se, na se n'umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n'umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n'umukazana we ntibazahuza.”
Abaza abantu igituma batamenya iby'igihe barimo
(Mat 16.2-3)
54Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘Imvura iragwa’, kandi ni ko biba. 55N'iyo mubonye umuyaga uturutse ikusi, muravuga ngo ‘Haraba ubushyuhe’, kandi ni ko biba. 56Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n'ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby'iki gihe?
57“Kandi namwe ubwanyu, ni iki kibabuza guhitamo ibitunganye? 58Nujyana n'ukurega kuburanira ku mutware, ugire umwete mukiri mu nzira wikiranure na we ngo ye kugukururira ku mucamanza, umucamanza akagushyikiriza umusirikare, na we akagushyira mu nzu y'imbohe. 59Ndakubwira yuko utazavamo rwose, keretse umaze kwishyura umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.”

Currently Selected:

Luka 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy