YouVersion Logo
Search Icon

Luka 11

11
Yesu yigisha abigishwa be gusenga
(Mat 6.9-13; 7.7-11)
1Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.”
2Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti
‘Data wa twese,
Izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe buze.
3Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by'uwo munsi.
4Utubabarire ibyaha byacu,
Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose,
Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’
5Arababwira ati “Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘Ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu 6kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimānira’, 7uwo mu nzu akamusubiza ati ‘Windushya namaze kugarira, ndaryamye n'abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’ 8Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.
9“Nanjye ndababwira nti ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa, 10kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.’ 11Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka? 12Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo? 13None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”
Abanzi ba Yesu bavuga ko umurimo w'Umwuka Wera ari uwa Satani
(Mat 12.22-32; Mar 3.20-27)
14Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara. 15#Mat 9.34; 10.25 Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Ni Belizebuli umutware w'abadayimoni umuha kwirukana abadayimoni.”
16 # Mat 12.38; 16.1; Mar 8.11 Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza. 17Ariko amenya ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanije ubwabwo burarimbuka, n'inzu ikagwira indi. 18Na Satani niba yigabanije ubwe ubwami bwe bwakomeza bute, ko muvuga yuko ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni? 19Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babacira urubanza. 20Ariko urutoki rw'Imana niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana bubaguye gitumo.
21“Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibintu bye biba amahoro. 22Ariko umurusha amaboko iyo amuteye akamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, n'ibyo amunyaze akabigaba.
23 # Mar 9.40 “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza.
24“Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’ 25Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye, 26akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.”
Yesu yima Abayuda ikimenyetso
(Mat 12.38-42)
27Akivuga ibyo, umugore wari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati “Hahirwa inda yakubyaye n'amabere yakonkeje.”
28Na we aramusubiza ati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry'Imana bakaryitondera.”
29 # Mat 16.4; Mar 8.12 Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati “Ab'iki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona. 30#Yona 3.4 Nk'uko Yona yabereye ab'i Nineve ikimenyetso, ni ko Umwana w'umuntu azakibera ab'iki gihe. 31#1 Abami 10.1-10; 2 Ngoma 9.1-12 Umugabekazi w'igihugu cy'ikusi, azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano. 32#Yona 3.5 Kandi ab'i Nineve bazahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.
Itabaza ry'umubiri iryo ari ryo
(Mat 5.15; 6.22-23; Luka 8.16)
33 # Mat 5.15; Mar 4.21; Luka 8.16 “Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi y'intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira babone umucyo. 34Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n'umubiri wawe wose ugira umucyo. Ariko iyo ribaye ribi, umubiri wawe wose ugira umwijima. 35Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima. 36Niba umubiri wawe wose usābwa n'umucyo, ari nta mwanya n'umwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo nk'uko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.”
Yesu ahana Abafarisayo n'abigishamategeko
(Mat 23.1-36; Mar 12.38-40)
37Akivuga ibyo Umufarisayo aramurarika ngo aze iwe basangire, arinjira, aricara arafungura. 38Umufarisayo abibonye atyo, aratangara kuko atabanje kujabika intoki mu mazi ngo abone kurya. 39Umwami Yesu aramubwira ati “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi n'ububi. 40Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda? 41Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.
42 # Lewi 27.30 “Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na nyiragasogereza n'imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.
43“Muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mukunda intebe z'icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro! 44Muzabona ishyano kuko mumeze nk'ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi!”
45Umwe mu bigishamategeko aramusubiza ati “Mwigisha, ubwo uvuze utyo natwe uradututse.”
46Aramubwira ati “Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho n'urutoki! 47Muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by'abahanuzi, ba sogokuruza banyu ari bo babīshe! 48Uko ni ko mwihamije ko mushima ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, kuko ari bo babīshe namwe mukabubakira ibituro. 49Ni cyo cyatumye Imana ivugisha ubwenge bwayo iti ‘Nzabatumaho abahanuzi n'intumwa bamwe muri bo bazabica, abandi bazabarenganya’, 50kugira ngo amaraso y'abahanuzi bose yavuye uhereye ku kuremwa kw'isi abazwe ab'iki gihe, 51#Itang 4.8; 2 Ngoma 24.20-21 uhereye ku maraso ya Abeli ukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati y'igicaniro n'urusengero. Ni koko ndababwira yuko azabazwa ab'iki gihe.
52“Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw'ubwenge ubwanyu ntimwinjira, n'abashakaga kwinjira mwarababujije!”
53Nuko asohotse, abanditsi n'Abafarisayo batangira kumuhataniraho cyane no kumwiyenzaho#batangira . . . kumwiyenzaho: cyangwa, bazabiranwa n'uburakari. ngo bamuvugishe byinshi, 54bashaka kumutega kugira ngo bamufateho ijambo rizamushinja.

Currently Selected:

Luka 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy