YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 3

3
Amakuba azanwa n'ibyaha. Abakobwa b'i Yerusalemu bahanwa
1Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab'i Yerusalemu n'Abayuda icyari kibatunze n'icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n'amazi yose byabatungaga, 2n'umunyamaboko wese n'intwari yose n'umucamanza, n'umuhanuzi n'umupfumu n'umukuru, 3n'umutware w'ingabo mirongo itanu n'umunyacyubahiro, n'umujyanama n'umunyabukorikori w'umuhanga n'umupfumu ujijutse. 4Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka. 5Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro.
6Icyo gihe umuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, n'iri tongo abe ari wowe uritegeka.”
7Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n'imyambaro, ndanze ko mungira umutware w'abantu.”
8I Yerusalemu hararimbutse n'i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro. 9Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk'ab'i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.
10Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n'imirimo y'amaboko yabo. 11Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by'ibyo yakoze.
12Ubwoko bwanjye burarenganywa n'abana kandi burategekwa n'abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo.
13Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza. 14Uwiteka azacira imanza abakuru b'ubwoko bwe n'abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y'abakene iri mu ngo zanyu. 15Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza.
16Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b'i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y'ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera. 17Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b'i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo.”
18Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n'ibikubwe n'ibirezi, 19n'imitako n'ibitare n'imishunzi, 20n'imitamirizo n'imikufi yo ku maguru, n'imyeko n'imikondo y'amadahano n'impigi, 21n'impeta n'izindi mpeta zo ku mazuru, 22n'imyambaro y'amabara myiza n'imyitero, n'ibishura n'amasaho y'umurimbo, 23n'indorerwamo n'igitare cyiza, n'ibitambaro byo mu mitwe n'imyenda bitwikiriye.
24Maze mu cyimbo cy'ibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cy'umweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu.
25Ingabo zawe zizicwa n'inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara. 26Amarembo y'i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa.

Currently Selected:

Yesaya 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy