YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 2

2
Ahanurira inzu ya Yakobo ibyiza n'iby'amahoro
1Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b'i Yerusalemu.
2Mu minsi y'imperuka umusozi wubatsweho inzu y'Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z'imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. 3Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uwiteka, ku nzu y'Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry'Uwiteka. 4#Yow 4.10 Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n'amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.
5Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w'Uwiteka. 6Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n'uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk'Abafilisitiya kandi bakifatanya n'abanyamahanga. 7Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n'izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n'amafarashi, amagare yabo ntagira urugero. 8Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby'ubukorikori bw'amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye.
9Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw'ibyo ntubababarire. 10#Ibyah 6.15; 2 Tes 1.9 Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye. 11Agasuzuguro k'abantu kazacishwa bugufi n'ubwibone bw'abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine, 12kuko hazaba umunsi w'Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n'ibigamika byose n'ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi. 13Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y'i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y'i Bashani yose, 14no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru, 15no ku munara muremure wose no ku nkike yose, 16no ku nkuge z'i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose. 17Nuko agasuzuguro k'abantu kazashyirwa hasi n'ubwibone bw'abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine. 18Ibigirwamana bizashiraho rwose.
19Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi. 20Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by'ifeza n'iby'izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n'ubucurama, 21bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi.
22Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?

Currently Selected:

Yesaya 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy