YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 3:1-7, 22-24

Itangiriro 3:1-7 BYSB

Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z'ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z'igiti kiri hagati y'ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ” Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk'Imana, mukamenya icyiza n'ikibi.” Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero.

Itangiriro 3:22-24 BYSB

Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk'imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n'ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy'ubugingo, akarya akarama iteka ryose.” Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo. Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw'iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n'inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy'ubugingo.