YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 22

22
Imana igerageza Aburahamu, imutegeka kuyitambira Isaka
1 # Heb 11.17-19 Hanyuma y'ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
2 # 2 Ngoma 3.1 Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w'ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy'i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
3Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n'abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye. 4Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure. 5Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n'uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”
6Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n'umuriro n'umushyo, bombi barajyana. 7Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.”
Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.”
Aramubaza ati “Dore umuriro n'inkwi ngibi, ariko umwana w'intama uri he, w'igitambo cyo koswa?”
8Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w'intama w'igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana.
Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza
9 # Yak 2.21 Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y'inkwi. 10Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we. 11Marayika w'Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.”
Aritaba ati “Karame.”
12Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w'ikinege.”
13Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y'intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy'umuhungu we. 14Aburahamu yita aho hantu Yehovayire#Yehovayire: risobanurwa ngo Uwiteka azatuma kiboneka., nk'uko bavuga na bugingo n'ubu bati “Ku musozi w'Uwiteka kizabonwa.”
Imana iha Aburahamu umugisha ukomeye
15Maze marayika w'Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru, 16#Heb 6.13-14 aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w'ikinege, 17#Heb 11.12 yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y'ababisha barwo. 18#Ibyak 3.25 Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.” 19Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Bērisheba, agezeyo arahatura.
20Hanyuma y'ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.” 21Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumuna we, na Kemuweli se wa Aramu, 22na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli. 23Betuweli yabyaye Rebeka. Abo uko ari umunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu. 24Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Māka.

Currently Selected:

Itangiriro 22: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy