YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 21

21
Sara abyara Isaka
1Uwiteka agenderera Sara nk'uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije. 2#Heb 11.11 Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze. 3Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara. 4#Itang 17.12; Ibyak 7.8 Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse. 5Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse. 6Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.” 7Ati “Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariye umuhungu ashaje.”
Sara asendesha Hagari na Ishimayeli
8Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira.
9Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka. 10Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n'umuhungu we, kuko umuhungu w'uyu muja atazaraganwa n'umuhungu wanjye Isaka.” 11#Gal 4.29-30 Ibyo by'uwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi. 12#Rom 9.7; Heb 11.18 Imana ibwira Aburahamu iti “We kugirira uwo muhungu agahinda n'umuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire, kuko kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa. 13Kandi umuhungu w'uwo muja na we nzamuhindura ubwoko, kuko ari urubyaro rwawe.”
14Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n'imvumba y'uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n'uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw'i Bērisheba. 15Ya mvumba ishiramo amazi, arambika umwana munsi y'igihuru cy'aho. 16Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nk'aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kureba umwana wanjye apfa.” Yicara amwerekeye atera hejuru ararira.
17Imana yumva ijwi ry'uwo muhungu, marayika w'Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry'uwo muhungu aho ari. 18Haguruka, byutsa umuhungu umufate mu maboko, kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye.” 19Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we. 20Nuko Imana ibana n'uwo muhungu arakura, atura mu butayu, aba umurashi. 21Aba mu butayu bw'i Parani, nyina amusabira Umunyegiputakazi.
Aburahamu na Abimeleki barasezerana
22 # Itang 26.26 Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware w'ingabo ze babwira Aburahamu bati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose. 23Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n'igihugu wasuhukiyemo.”
24Aburahamu aramusubiza ati “Ndarahira.”
25Aburahamu azimuza Abimeleki ku by'iriba, abagaragu ba Abimeleki bamunyaze. 26Abimeleki aramusubiza ati “Sinzi uwakoze ibyo, nawe ntiwigeze kubimbwira, kandi sinigeze kubyumva keretse none.” 27Aburahamu azana intama n'inka, abiha Abimeleki, bombi barasezerana. 28Aburahamu arobanura abāgazi b'intama barindwi bo mu mukumbi we. 29Abimeleki abaza Aburahamu ati “Abo bāgazi b'intama barindwi urobanuye, bisobanuye iki?”
30Aramusubiza ati “Aba bāgazi b'intama uko ari barindwi, ndabaguhera kugira ngo bimbere umugabo, yuko ari jye wafukuye iryo riba.” 31Ni cyo cyatumye yita aho hantu Bērisheba#Bērisheba risobanura ngo Iriba ry'indahiro., kuko ari ho barahiriye bombi.
32Nuko basezeranira i Bērisheba, Abimeleki ahagurukana na Fikoli umutware w'ingabo ze, basubira mu gihugu cy'Abafilisitiya. 33Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i Bērisheba, yambarizayo izina ry'Uwiteka, Imana ihoraho. 34Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiye mu gihugu cy'Abafilisitiya.

Currently Selected:

Itangiriro 21: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy