YouVersion Logo
Search Icon

Kuva 2

2
Mose aravuka, umukobwa wa Farawo aramurera
1Umugabo wo mu muryango wa Lewi aragenda, arongora umukobwa wa Lewi. 2#Ibyak 7.20; Heb 11.23 Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu. 3Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n'ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y'uruzi. 4Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho.
5Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y'uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana. 6Agapfunduye abonamo uwo mwana, umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu ni umwana w'Abaheburayo.”
7Mushiki we abaza umukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzanira umurera wo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?”
8Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati “Nuko genda umunzanire.” Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w'uwo mwana. 9Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera. 10#Ibyak 7.21 Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.”
Mose yica Umunyegiputa, arahunga ajya i Midiyani
11 # Heb 11.24 Icyo gihe, Mose amaze gukura asanga bene wabo abona uburetwa barimo, bukeye abona Umunyegiputa akubita Umuheburayo muri bene wabo. #Ibyak 7.23-28 12Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi. 13Bukeye bwaho arasohoka, abona abagabo babiri b'Abaheburayo barwana, abwira ugiriye undi nabi ati “Ni iki gitumye ukubita mugenzi wawe?”
14Aramusubiza ati “Ni nde waguhaye ubutware n'ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica nk'uko wishe wa Munyegiputa?” Mose aratinya aribwira ati “Ni ukuri byaramenyekanye.” 15#Ibyak 7.29; Heb 11.27 Farawo abyumvise ashaka kwica Mose. Maze Mose aramuhunga ajya gutura mu gihugu cy'i Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw'iriba. 16Umutambyi w'i Midiyani yari afite abakobwa barindwi, baraza badahirira intama za se buzuza ibibumbiro. 17Abashumba baraza barabirukana, Mose arahaguruka arabatabara, yuhira umukumbi wabo. 18Bagiye kwa se Reweli arababaza ati “Noneho ko mutebutse?”
19Baramusubiza bati “Ni uko umugabo w'Umunyegiputa yadukijije abashumba, kandi akatudahirira, akatwuhirira umukumbi.”
20Abaza abakobwa be ati “Ari he? Ni iki gitumye musiga uwo mugabo? Nimumuhamagare, tumufungurire.”
21Mose yemera kubana n'uwo mugabo, ashyingira Mose umukobwa we Zipora. 22Abyara umuhungu, se amwita Gerushomu#Gerushomu risobanura ngo Umusuhuke w'aho hantu. ati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.”
Abisirayeli batakira Imana, irabumva
23Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n'uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n'uburetwa kurazamuka kugera ku Mana. 24#Itang 15.13-14 Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo. 25Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze.

Currently Selected:

Kuva 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy