1
Kuva 2:24-25
Bibiliya Yera
Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo. Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze.
Compare
Explore Kuva 2:24-25
2
Kuva 2:23
Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n'uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n'uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.
Explore Kuva 2:23
3
Kuva 2:10
Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.”
Explore Kuva 2:10
4
Kuva 2:9
Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera.
Explore Kuva 2:9
5
Kuva 2:5
Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y'uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana.
Explore Kuva 2:5
6
Kuva 2:11-12
Icyo gihe, Mose amaze gukura asanga bene wabo abona uburetwa barimo, bukeye abona Umunyegiputa akubita Umuheburayo muri bene wabo. Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi.
Explore Kuva 2:11-12
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos