YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 8

8
1Ni nde umeze nk'umunyabwenge? Kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa? Ubwenge bw'umuntu butera mu maso he gucya bukahamara umunya.
2Nkugiriye inama: ukomeze itegeko ry'umwami ku bw'indahiro warahiye Imana. 3Ntukagire ubwira bwo gusezera, ntugashishikarire ikibi, kuko umwami akora icyo ashatse cyose. 4Erega ijambo ry'umwami rifite ububasha! Kandi ni nde watinyuka kumubaza ati “Urakora ibiki?” 5Ukomeza itegeko ntazamenya ikibi, umutima w'umunyabwenge ugenzura ibihe n'imanza, 6kuko ikintu cyose kigira igihe cyacyo n'urubanza gicirwa, kandi imibabaro y'umuntu iramuvuna 7kuko atazi ibizaba. Ni nde wabasha kumubwira uko bizamera? 8Nta muntu ufite ububasha ku mwuka we kugira ngo awiyumirize, kandi nta bubasha afite bwo kwīmīra umunsi wo gupfa. Muri izo ntambara nta gusezererwa, kandi uwitanze gukora ibibi ntibizamurokora.
9Ibi byose narabibonye, nerekeza umutima wanjye kumenya umurimo wose ukorerwa munsi y'ijuru: haba ubwo umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.
10Nabonye abanyabibi bahambwa, bakajya ikuzimu, kandi abakoze ibitunganye na bo bakurwa mu buturo bwera bakibagirana mu murwa. Ibyo na byo ni ubusa.
11Kuko iteka ry'umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gituma imitima y'abantu ishishikarira gukora ibibi. 12#Zab 37.9-20; Imig 1.33; Yes 3.10 Nubwo umunyabyaha acumura incuro ijana ariko akaramba, nzi rwose yuko abubaha Imana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza. 13Ariko umunyabyaha we ntazamererwa neza no kuramba ntazaramba, ndetse n'iminsi ye izaba nk'igicucu gihita, kuko atubaha Imana ari imbere yayo. 14Hariho ikitagira umumaro gikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranutsi. Ni ko kuvuga nti “Ibyo na byo ni ubusa.”
15Nuko mperako nshima ibitwenge, kuko munsi y'ijuru nta kirutira umuntu kurya no kunywa no kunezerwa, kuko ibyo ari byo bizagumana na we mu miruho ye iminsi yose Imana yamuhaye kubaho munsi y'ijuru.
16Ubwo nerekezaga umutima wanjye kumenya ubwenge no kureba imirimo ikorerwa mu isi (kuko hariho uwibuza ibitotsi ku manywa na nijoro), 17nuko nitegereje imirimo y'Imana yose, nsanga yuko umuntu atabasha kugenzura umurimo wose ukorerwa munsi y'ijuru, kuko nubwo umuntu yakwihata kuwumenya atazawumenya, ndetse nubwo umunyabwenge yibwira ko azawumenya, ariko ntazawumenya.

Currently Selected:

Umubwiriza 8: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy