Umubwiriza 7
BYSB

Umubwiriza 7

7
1 # Imig 22.1 Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y'igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo.
2Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry'abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we.
3Agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezeza umutima.
4Umutima w'abanyabwenge uri mu nzu y'imiborogo, ariko umutima w'abapfapfa uri mu nzu y'ibyishimo.
5Ibyiza ni ukwemera guhanwa n'umunyabwenge kuruta kumva indirimbo y'abapfapfa.
6Kuko guseka k'umupfapfa kumeze nk'amahwa aturagurikira munsi y'inkono, ibyo na byo ni ubusa.
7Ni ukuri agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa, kandi impongano zica ubwenge.
8Iherezo ry'ikintu riruta intangiro yacyo, uw'umutima wihangana aruta uw'umutima w'umwibone.
9 # Yak 1.19 Ntukihutire kurakara mu mutima, kuko uburakari buba mu mutima w'umupfapfa.
10Ntukavuge uti “Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby'ubu?” Ubwenge si bwo buguteye kubaza utyo.
11Ubwenge buhwanije ubwiza nk'ibyo umuntu arazwe, ndetse burushaho kubonerera abakireba izuba. 12Kuko ubwenge ari ubwugamo nk'uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw'ubufite.
13Itegereze umurimo w'Imana. Ni nde wabasha kugorora icyo yagoretse? 14Ku munsi w'amahirwe ujye wishima, no ku munsi w'amakuba ujye utekereza yuko Imana ari yo yaremye byombi ikabibangikanya, kugira ngo umuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze.
15Ibi byose nabibonye mu minsi namaze y'impfabusa: habaho umukiranutsi ukenyuka kandi akiranuka, kandi habaho umunyabyaha uramba kandi akora ibibi. 16Ntugakabye gukiranuka kandi ntiwigire umunyabwenge burengeranye. Ni kuki wirimbuza? 17Ntugashayishe gukora ibibi ntukabe n'umupfapfa. Byakumarira iki gukenyuka? 18Ibyiza ni uko bimwe ubikomeza ndetse ibindi ntukabikureho iminwe, kuko uwubaha Imana azava muri ibyo byose.
19Ubwenge butera umunyabwenge imbaraga kuruta abatware cumi bari mu mudugudu.
20Ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure.
21Kandi ntukite ku magambo yose avugwa, kugira ngo utumva umugaragu wawe agutuka, 22kuko kenshi mu mutima wawe nawe uzi ko watukaga abandi.
23Ibi byose nabigerageje mu bwenge. Naravuze nti “Nzaba umunyabwenge”, ariko bumba kure. 24Ibiriho biri kure ikuzimu cyane, ni nde wabishyikira? 25Ndahindukira maramaje mu mutima kumenya no kugenzura no gushaka ubwenge, no guhanuza ibintu no kumenya ko ibibi ari ubupfapfa, kandi ko ubupfapfa ari ibisazi.
26Maze mbona ikintu kirusha urupfu kurura: ni umugore umeze nk'umutego n'inshundura, n'amaboko ye akaba nk'ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, ariko umunyabyaha azafatwa na we. 27Umubwiriza aravuga ati “Dore iki ni cyo nabonye negeranya kimwe n'ikindi, kugira ngo menye impamvu zabyo, 28ari cyo umutima wanjye ugishaka ariko sindakibona: mu bagabo igihumbi nabonye umwe, ariko mu bagore bose nta n'umwe nabonye. 29Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.


Learn More About Bibiliya Yera