YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 24

24
Abayuda baregera Pawulo imbere ya Feliki
1Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n'abakuru bamwe n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo. 2Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati
“Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n'ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw'umwete wawe. 3Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane. 4Ariko ndeke kukurambira, ndakwinginga utwumve ku bw'ineza yawe, tuvuge amagambo make. 5Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w'igice cyitwa icy'Abanazareti. 6Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumucira urubanza nk'uko amategeko yacu ari. 7Ariko umutware w'ingabo Lusiya araza amutwakisha amaboko, 8ategeka abarezi be kukuzaho.] Nawe umubajije ubwawe, wabasha kumenya ibyo tumureze byose.” 9Abayuda na bo bamurega bimwe n'ibyo, bavuga ko ari ko biri koko.
10Umutegeka mukuru amaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubiza ati
“Nzi yuko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w'ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe, 11kuko ubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n'ibiri, uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo. 12Kandi ntibasanze njya impaka n'umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa. 13Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby'ukuri. 14Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe. 15Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw'abakiranutsi n'abakiranirwa. 16Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.
17 # Ibyak 21.17-28 “Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab'ubwoko bwacu iby'ubuntu, kandi ntura amaturo. 18Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n'urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya, 19ari bo bari bakwiriye kukuzaho bakandega, iyo babona ikibi kuri jye. 20Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y'urukiko, 21#Ibyak 23.6 uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw'abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’ ”
22Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby'iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w'ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw'amagambo yanyu.” 23Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera.
24Bukeye Feliki azana n'umugore we Dirusila w'Umuyudakazi, atumira Pawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu. 25Akivuga ibyo gukiranuka n'ibyo kwirinda n'iby'amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.” 26Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumira ngo baganire.
27Imyaka ibiri ishize, Porukiyo Fesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 24: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy