YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 23

23
Pawulo yiregura imbere y'abanyarukiko
1Pawulo atumbira abanyarukiko arababwira ati “Bagabo bene Data, nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y'Imana kugeza kuri uyu munsi.” 2Ananiya umutambyi mukuru ategeka abamuhagaze iruhande kumukubita ku munwa. 3#Mat 23.27-28 Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusika rwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk'uko amategeko ategeka, maze ugategeka ko bankubita uca ku mategeko?”
4Abahagaze aho bati “Uratuka umutambyi mukuru w'Imana?”
5 # Kuva 22.28 Pawulo ati “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru, kuko byanditswe ngo ‘Ntukavuge nabi umutware w'ubwoko bwawe.’ ”
6 # Ibyak 26.5; Fili 3.5 Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy'Abasadukayo, ikindi akaba ari icy'Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w'Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw'abapfuye.”
7Amaze kuvuga atyo habaho intonganya z'Abafarisayo n'Abasadukayo, abantu birema ibice 8#Mat 22.23; Mar 12.18; Luka 20.27 kuko Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n'umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose. 9Habaho urusaku rwinshi, abanditsi bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo barahaguruka bajya impaka bati “Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Niba umwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?”
10Habaho intonganya nyinshi, umutware w'ingabo atinya yuko batanyagura Pawulo, ni ko gutegeka ingabo kumanuka ngo zimubanyage ku maboko, zimujyane mu rugo rw'igihome.
11Mu ijoro ry'uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n'i Roma.”
Abayuda bahigira kwica Pawulo
12Bukeye Abayuda baraterana, bararahira bahiga yuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo. 13Abahuje inama yo kurahira batyo basāgaga mirongo ine. 14Bajya ku batambyi bakuru n'abakuru bati “Twarahiye, twahize ibikomeye yuko tutazarya tutarica Pawulo. 15Nuko mwebwe n'abanyarukiko mubwire umutware w'ingabo amumanure amubagezeho, maze mwigire nk'abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turaba twiteguye kumwica atarabageraho.”
16Ariko mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumucira igico, nuko araza yinjira mu rugo rw'igihome abibwira Pawulo. 17Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe aramubwira ati “Jyana uyu muhungu ku mutware w'ingabo, kuko afite icyo amubwira.” 18Na we aramujyana amushyīra umutware w'ingabo ati “Imbohe Pawulo yampamagaye, aranyinginga ngo nkuzanire uyu muhungu, kuko afite icyo ashaka kukubwira.”
19Umutware w'ingabo amufata ukuboko, aramwihererana aramubaza ati “Icyo ushaka kumbwira ni iki?”
20Aramusubiza ati “Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejo uzamanure Pawulo umujyane mu rukiko, na bo bigire nk'abashaka kumubaza ibye ngo barusheho kubimenya neza. 21Ariko ntubumvire kuko abantu babo basāga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.”
22Umutware w'ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati “Ntugire uwo ubwira yuko umburiye ibyo.”
Umutware w'ingabo yohereza Pawulo i Kayisariya
23Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n'abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n'abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu. 24Kandi bashake inyamaswa ziheka kugira ngo bazitwareho Pawulo, bamushyikirize Feliki umutegeka mukuru, ari muzima.” 25Yandika urwandiko ati
26“Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe Kilawudiyo Lusiya ndagutashya cyane. 27Ndakumenyesha yuko uyu muntu yari amaze gufatwa n'Abayuda bari bagiye kumwica, mpubukana n'ingabo turamukiza, menye ko ari Umuroma. 28Nuko nshatse kumenya icyo bamurega icyo ari cyo, mujyana mu rukiko rwabo. 29Mbona yuko aregwa impaka zo mu mategeko yabo, ariko nta cyo yarezwe gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha. 30Bukeye mburiwe yuko benda kumwubikira mukoherereza uwo mwanya, kandi ntegeka abarezi be ko bamuregera imbere yawe. Nuko murabeho.”
31Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk'uko bategetswe, bamujyana muri Antipatiri. 32Bukeye bw'aho basubira mu rugo rw'igihome, basiga abagendera ku mafarashi ngo abe ari bo bamujyana. 33Abo bageze i Kayisariya, baha umutegeka mukuru rwa rwandiko, bamushyikiriza na Pawulo. 34Amaze kurusoma abaza igihugu Pawulo yaturutsemo. Bamubwiye yuko ari Umunyakilikiya 35abwira Pawulo ati “Abarezi bawe nibamara kuza nzumva ibyawe byose.” Ategeka ko bamurindira mu rukiko rwa Herode.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 23: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy