YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 2

2
Uko Umwuka Wera yamanukiye intumwa
1 # Lewi 23.15-21; Guteg 16.9-11 Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. 2Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3Haboneka indimi zīgabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga.
5Muri Yerusalemu habaga Abayuda b'abaturage b'abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y'ijuru. 6Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n'uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw'iwabo. 7Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? 8None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z'iwacu za kavukire? 9Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya, 10n'i Furugiya n'i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy'i Libiya gihereranye n'i Kurene, n'Abaroma b'abashyitsi n'Abayuda n'abakomeza idini yabo, 11kandi n'Abakirete n'Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi z'iwacu.” 12Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?” 13Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”
Petero abasobanurira ibyabaye abemeza ibya Yesu
14Ariko Petero ahagararana n'abo cumi n'umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b'i Yudaya n'abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye. 15Aba ntibasinze nk'uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y'umunsi, 16ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n'umuhanuzi Yoweli ngo
17 # Yow 3.1-5 ‘Imana iravuze iti:
Uku ni ko bizaba mu minsi y'imperuka,
Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose,
Kandi abahungu n'abakobwa banyu bazahanura,
N'abasore banyu bazerekwa,
N'abakambwe babarimo bazarota.
18Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye muri iyo minsi,
Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura.
19Nzashyira amahano mu ijuru hejuru,
Nshyire n'ibimenyetso mu isi hasi,
Amaraso n'umuriro no gucumba k'umwotsi.
20Izuba rizahinduka umwijima,
N'ukwezi guhinduke amaraso,
Uwo munsi mukuru kandi utangaje w'Uwiteka utaraza.
21Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa.’
22“Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu, 23#Mat 27.35; Mar 15.24; Luka 23.33; Yoh 19.18 uwo muntu amaze gutangwa nk'uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y'abagome muramwica. 24#Mat 28.5-6; Mar 16.6; Luka 24.5 Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n'urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.
25 # Zab 16.8-11 Kuko Dawidi yavuze iby'uwo ati
‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose,
Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.
26Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,
Ururimi rwanjye rukīshima,
Kandi n'umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba.
27Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu,
Cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora.
28Wamenyesheje inzira y'ubugingo,
Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.’
29“Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n'igituro cye kiracyari iwacu n'ubu. 30#Zab 132.11; 2 Sam 7.12-13 Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye, 31yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atārekewe ikuzimu, kandi ngo n'umubiri we nturakabora. 32Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo. 33Nuko amaze kuzamurwa n'ukuboko kw'iburyo kw'Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva. 34#Zab 110.1 Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,
35Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’
36“Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.”
Abantu ibihumbi bitatu bahindukirira Imana
37Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”
38Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera, 39kuko isezerano ari iryanyu n'abana banyu n'abari kure bose, abazahamagarwa n'Umwami Imana yacu.”
40Nuko akomeza kubahamiriza n'andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab'iki gihe bīyobagiza.” 41Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk'ibihumbi bitatu. 42Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.
Uko Abakristo ba mbere basangiraga ibyabo
43Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n'ibimenyetso byinshi. 44#Ibyak 4.32-35 Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose, 45ubutunzi bwabo n'ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk'uko umuntu akennye. 46Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n'umutima uhuye, n'iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma 47bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy