YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 1

1
Yesu azamurwa mu ijuru, abigishwa basubira i Yerusalemu
(Mat 28.19-20; Mar 16.15; Luka 24.51)
1 # Luka 1.1-4 Tewofilo we:
Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukora no kwigisha byose, 2kugeza ku munsi yazamuriwe mu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera. 3Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby'ubwami bw'Imana. 4#Luka 24.49 Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye: 5#Mat 3.11; Mar 1.8; Luka 3.16; Yoh 1.33 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”
6Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?”
7Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine. 8#Mat 28.19; Mar 16.15; Luka 24.47-48 Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.” 9#Mar 16.19; Luka 24.50-51 Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza.
10Bakiraramye batumbira mu ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera. 11Barababaza bati “Yemwe bagabo b'i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk'uko mumubonye ajya mu ijuru.”
12Basubira i Yerusalemu bavuye ku musozi witwa Elayono, uri bugufi bw'i Yerusalemu nk'urugendo rwo kugendwa ku isabato. 13#Mat 10.2-4; Mar 3.16-19; Luka 6.14-16 Basohoyeyo barurira bajya mu cyumba cyo hejuru, aho Petero na Yohana na Yakobo, na Andereya na Filipo na Toma, na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni Zelote na Yuda mwene Yakobo babaga. 14Abo bose hamwe n'abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye.
Matiyasi atoranywa gusubira mu mwanya wa Yuda
15Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w'abantu bose bari bahateraniye bari nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati 16“Bagabo bene Data, ibyanditswe byari bikwiriye gusohora, ibyo Umwuka Wera yahanuriye mu kanwa ka Dawidi kuri Yuda wayoboye abafashe Yesu, 17kuko yari yarabazwe muri twe, agahabwa umugabane w'uyu murimo.”
18 # Mat 27.3-8 (Kandi uwo muntu, amaze kugura isambu ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka. 19Bimenyekana mu batuye i Yerusalemu bose, ni cyo cyatumye iyo sambu mu rurimi rwabo bayita Akeludama, risobanurwa ngo “Isambu y'amaraso.”)
20 # Zab 69.25; 109.8 “Ndetse byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo
‘Iwe hasigare ubusa,
Kandi he kugira undi uhaba.’
Kandi ngo
‘Ubusonga bwe bugabane undi.’
21“Nuko muri abo twagendanaga iteka, ubwo Umwami Yesu yari akiri muri twe, 22#Mat 3.16; Mar 1.9; 16.19; Luka 3.21; 24.51 uhereye ku kubatiza kwa Yohana ukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe aba umugabo hamwe natwe wo guhamya kuzuka kwe.”
23Bahitamo babiri, umwe ni Yosefu witwaga Barisaba, uwo bahimbye Yusito, undi ni Matiyasi. 24Barasenga bati “Mwami Mana, umenya imitima y'abantu bose, werekane uwo utoranije muri aba bombi 25abe intumwa, ahabwe uyu murimo Yuda yataye akajya ahe.” 26Barabafindira, ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n'intumwa cumi n'imwe.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy