YouVersion Logo
Search Icon

2 Abatesalonike 3

3
Imbuzi zitari zimwe, n'intashyo
1Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry'Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk'uko biri muri mwe, 2kandi ngo dukire abantu babi b'ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose.
3Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi. 4Kandi ibyanyu tubyiringijwe n'Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora.
5Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw'Imana no ku kwihangana kwa Kristo.
6Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kuzibukīra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe. 7Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe, 8cyangwa ngo tugire uwo turya iby'ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n'imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. 9Icyakora si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegerezo ngo mugere ikirenge mu cyacu, 10kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.
11Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo. 12Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo.
13Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza. 14Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumenye mumuhe akato kugira ngo akorwe n'isoni. 15Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So.
16Nuko rero Umwami wacu w'amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.
17Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo kwanditswe n'ukwanjye kuboko, ni cyo kimenyetso mu nzandiko zanjye zose, ni ko nandika.
18Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese.

Currently Selected:

2 Abatesalonike 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy