YouVersion Logo
Search Icon

2 Abatesalonike 2

2
Kugaruka kwa Yesu kuzabanzirizwa no guhishurwa k'Umugome
1 # 1 Tes 4.15-17 Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu, 2kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n'umwuka cyangwa n'ijambo cyangwa n'urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w'Umwami wacu umaze gusohora. 3Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. 4#Dan 11.36; Ezek 28.2 Ni umubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana.
5Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe? 6Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye, 7kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.#amayoberane . . . akuweho: cyangwa, ubugome n'ubu butangiye gukora rwihishwa; kugeza igihe ububuza azakurirwaho. 8#Yes 11.4 Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe. 9#Mat 24.24 Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma, 10n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. 11Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, 12kugira ngo abatizeye iby'ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.
13Ariko bene Data bakundwa n'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri. 14Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza bw'Umwami wacu Yesu Kristo. 15Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n'amagambo yacu cyangwa n'urwandiko rwacu.
16Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n'Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry'iteka ryose n'ibyiringiro byiza, ku bw'ubuntu bwayo 17ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n'amagambo yose meza.

Currently Selected:

2 Abatesalonike 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy