1 Petero 2
2
Ibuye rizima n'ishyanga ryera
1Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose, n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose, 2mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, 3#Zab 34.9 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.
4Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n'abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry'igiciro cyinshi, 5namwe mwubakwe nk'amabuye mazima kugira ngo mube inzu y'umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by'umwuka bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo. 6#Yes 28.16 Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo
“Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka,
Ryatoranijwe kandi ry'igiciro cyinshi,
Kandi uryizera ntazakorwa n'isoni.”
7 #
Zab 118.22
Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby'igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera,
“Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,
8 #
Yes 8.14-15
Ni ibuye risitaza n'urutare rugusha.”
Basitara ku ijambo ry'Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.
9 #
Kuva 19.5-6; Yes 43.20-21; Guteg 4.20; 7.6; 14.2; Tito 2.14; Yes 9.1 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza. 10#Hos 2.23 Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw'Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.
Kugira ingeso nziza mu bapagani no kugandukira abategeka
11Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n'abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry'umubiri ry'uburyo bwinshi rirwanya ubugingo. 12Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo#nubwo: cyangwa, no ku byo. babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.
13Mugandukire ubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu, naho yaba umwami kuko ari we usumba bose, 14cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z'ibibi, no gushima abakora neza. 15Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b'abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu 16mumeze nk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk'imbata z'Imana. 17Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami.
Inshingano y'abagaragu bakiranuka
18Bagaragu b'imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n'abagira ineza gusa ahubwo n'ibigoryi, 19kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana. 20Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima 21kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. 22#Yes 53.9 Nta cyaha yakoze, nta n'uburiganya bwabonetse mu kanwa ke: 23#Yes 53.7 yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. 24#Yes 53.5 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. 25#Yes 53.6 Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w'ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo.
Currently Selected:
1 Petero 2: BYSB
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.