Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n'abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry'umubiri ry'uburyo bwinshi rirwanya ubugingo. Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.