YouVersion Logo
Search Icon

1 Abami 2

2
Dawidi araga Salomo maze aratanga
1Igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora, yihanangiriza umuhungu we Salomo aramubwira ati 2“Ubu ndagiye nk'uko ab'isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo. 3Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse, n'amateka n'ibyo yahamije nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose, 4kugira ngo Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzeho ati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by'ukuri n'imitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uzungura ingoma ya Isirayeli.’ Uko ni ko Imana yavuze.
5 # 2 Sam 3.27; 20.10 “Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n'ibyo yagiriye abagaba bombi b'ingabo za Isirayeli: Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk'ayo mu ntambara mu gihe cy'amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese. 6Nuko uzamugenze uko uzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva.
7 # 2 Sam 17.27-29 “Ariko bene Barizilayi w'Umunyagaleyadi uzabagirire neza, bazajye basangira n'abarira ku meza yawe, kuko ari ko bangiriye igihe nari narahunze mwene so Abusalomu.
8 # 2 Sam 16.5-13; 19.16-23 “Kandi ufite Shimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi umunsi najyaga i Mahanayimu, ariko hanyuma ansanganirira kuri Yorodani murahira Uwiteka nti ‘Sinzakwicisha inkota.’ 9Ariko rero ntuzamubare nk'utariho urubanza, kuko uri umunyabwenge uzamenye uko ukwiriye kumugirira, kandi uzamanure imvi ze zijye mu mva ziriho amaraso wamuvushije.”
10Nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi. 11#2 Sam 5.4-5; 1 Ngoma 3.4 Kandi imyaka Dawidi yamaze ku ngoma ategeka Abisirayeli yari mirongo ine, kuko yamaze imyaka irindwi ategeka i Heburoni, akamara n'indi mirongo itatu n'itatu i Yerusalemu.
Salomo yima, yica Adoniya
12 # 1 Ngoma 29.23 Nuko Salomo asubira ku ngoma ya se Dawidi, ubwami bwe burakomezwa cyane.
13Bukeye Adoniya mwene Hagiti asanga Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba aramubaza ati “Uzanywe n'amahoro?”
Na we ati “Ni amahoro.” 14Kandi ati “Hari icyo nshaka kukubwira.”
Umugabekazi ati “Mbwira.”
15Aramubwira ati “Uzi ko ubwami bwari ubwanjye, kuko Abisirayeli bose bari bampanze amaso ngo mbe umwami. Ariko hanyuma burahinduka buba ubwa mwene data, kuko yabuhawe n'Uwiteka. 16Ariko none hari icyo ngusaba ntukinyime.”
Aramusubiza ati “Kivuge.”
17 # 1 Abami 1.3-4 Aramubwira ati “Ndakwinginze nsabira Umwami Salomo (kuko atabasha kukwima), anshyingire Abisagi w'i Shunemu.”
18Batisheba aramubwira ati “Nuko ndakuvugira ku mwami.”
19Batisheba aherako asanga Umwami Salomo ngo avugire Adoniya ibye. Nuko umwami amubonye ahagurutswa no kumusanganira, aramwunamira asubira ku ntebe y'ubwami, ategeka ko bazana intebe y'umugabekazi. Nuko umugabekazi yicara iburyo bwa Salomo. 20Nuko aravuga ati “Hari icyo ngusaba gito ntukinyime.”
Umwami aramusubiza ati “Nsaba Mubyeyi wanjye, sinakwima.”
21Aramubwira ati “Reka dushyingire mwene so Adoniya, Abisagi w'i Shunemu.”
22Nuko Umwami Salomo asubiza nyina ati “Ni iki gituma usabira Adoniya Abisagi w'i Shunemu? Erega wamusabira n'ubwami kuko ari mukuru wanjye, yego! Kandi ugasabira na Abiyatari umutambyi, na Yowabu mwene Seruya.” 23Umwami Salomo arahira Uwiteka ati “Niba ijambo Adoniya avuze atari iryo kumwicisha, Imana izabimpore ndetse bikabije. 24Nuko rero ndahiye Uwiteka uhoraho wankomeje, akanshyira ku ngoma ya data Dawidi, akampa inzu idakuka nk'uko yasezeranye, ni ukuri uyu munsi Adoniya baramwica.”
25Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, aramusumira aramwica.
26 # 1 Sam 22.20-23; 15.24 Kandi umwami abwira Abiyatari umutambyi ati “Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wari ukwiriye gupfa ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyaga uheka isanduku y'Uwiteka Imana imbere y'umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga na we mu byamubabaje byose.” 27#1 Sam 2.27-36 Uko ni ko Salomo yakuye Abiyatari mu butambyi bw'Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo Uwiteka yavugiye i Shilo ku nzu ya Eli.
Yowabu aricwa
28Nuko inkuru igera kuri Yowabu, kandi Yowabu yari yarakurikiye Adoniya nubwo atakurikiye Abusalomu. Yowabu abyumvise ahungira mu Ihema ry'Uwiteka, yisunga amahembe y'icyotero. 29Hanyuma babwira Umwami Salomo bati “Yowabu yahungiye mu Ihema ry'Uwiteka, ubu ari ku cyotero.” Nuko Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati “Genda umwice.” 30Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry'Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’ ”
Na we aramusubiza ati “Oya ahubwo ndagwa aha.”
Benaya aragenda abwira umwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.”
31Umwami aramubwira ati “Ubigenze uko yavuze, umwice umuhambe kugira ngo ukure kuri jye no ku nzu y'umukambwe wanjye, amaraso Yowabu yavushije nta mpamvu. 32Uwiteka araba amuvushije amuhoye ba bantu babiri yasumiye, akabicisha inkota umukambwe wanjye Dawidi atabizi, kandi bari abantu bamuruta ubwiza no gukiranuka: ni bo Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo za Isirayeli, na Amasa mwene Yeteri umugaba w'ingabo z'Abayuda. 33Uko ni ko amaraso yabo azahorerwa Yowabu n'urubyaro rwe iteka ryose, ariko Dawidi n'urubyaro rwe n'inzu ye n'ingoma ye bizagira amahoro avuye ku Uwiteka iminsi yose.”
34Nuko Benaya mwene Yehoyada asubirayo aramusumira amutsinda aho. Bamuhamba mu rugo rwe bwite aho yari atuye mu butayu. 35Hanyuma umwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu cyimbo cye, ngo abe umugaba w'ingabo. Kandi umwami ashyira Sadoki umutambyi mu cyimbo cya Abiyatari.
Salomo ahōra Shimeyi
36Bukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Wiyubakire inzu i Yerusalemu uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya. 37Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.”
38Shimeyi asubiza umwami ati “Ibyo umbwiye ni byiza. Uko uvuze mwami nyagasani, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.” Nuko Shimeyi aba i Yerusalemu ahamara iminsi myinshi.
39Hahise imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi mwene Māka umwami w'i Gati. Bukeye babwira Shimeyi bati “Abagaragu bawe bari i Gati.” 40Shimeyi arahaguruka ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Nuko Shimeyi aragenda abakura i Gati. 41Hanyuma Salomo abwirwa ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu, akajya i Gati akagaruka. 42Umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Harya sinakurahije Uwiteka, nkakwihanangiriza rwose nti ‘Umenye neza ko umunsi wavuyeyo ukagira aho ugana hose, utazabura gupfa’? Ukansubiza uti ‘Ibyo uvuze ni byiza ndabyumvise’? 43None ni iki cyakubujije kwirinda indahiro y'Uwiteka n'itegeko nagutegetse?” 44Umwami arongera abwira Shimeyi ati “Mbese aho uribuka ubugome bwawe bwose umutima wawe wakwemeje, ubwo wagomeye umukambwe wanjye Dawidi? Ni cyo kiri butume Uwiteka aguhora ubugome bwawe. 45Ariko Umwami Salomo we azahabwa umugisha, kandi ingona ya Dawidi izakomezwa imbere y'Uwiteka iminsi yose.”
46Maze umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica, na we arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nuko ubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo.

Currently Selected:

1 Abami 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy