“Ubu ndagiye nk'uko ab'isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo. Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse, n'amateka n'ibyo yahamije nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose, kugira ngo Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzeho ati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by'ukuri n'imitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uzungura ingoma ya Isirayeli.’ Uko ni ko Imana yavuze.