1 Abakorinto 4
4
Inshingano y'ibisonga bya Kristo bikiranuka
1Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana. 2Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava. 3Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza 4kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni we uncira urubanza. 5Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye.
Icyubahiro cy'Abakorinto n'agaciro gake k'intumwa
6Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk'ubacira umugani, kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza arwana ishyaka ry'umwe agahinyura undi. 7Mbese ni nde wabatandukanije n'abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk'abatagihawe?
8Mumaze guhaga, mumaze gutunga ndetse mwimye nk'abami tutari kumwe. Yemwe icyampa mukima#yemwe . . . mukima: cyangwa, kandi burya mbifuriza kwima. kugira ngo natwe twimane namwe. 9Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y'abandi nk'abaciriwe urubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by'ab'isi n'iby'abamarayika n'abantu. 10Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab'imbaraga, muri ab'icyubahiro naho twe turi ab'igisuzuguriro. 11Kugeza na n'ubu twishwe n'inzara n'inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi, 12#Ibyak 18.3 dukoresha amaboko yacu imirimo y'imiruho. Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana, 13iyo dushebejwe turinginga. Kugeza ubu twagizwe nk'umwavu w'isi n'ibiharurwa by'ibintu byose.
14Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugura nk'abana banjye nkunda, 15kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu. 16#1 Kor 11.1; Fili 3.17 Nuko rero ndabinginga kugira ngo munyigane. 17Ni cyo gitumye mbatumaho Timoteyo, umwana wanjye nkunda ukiranukira Umwami wacu. Azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk'uko nigisha hose mu matorero yose.
18Ariko bamwe barihimbaza bibwira yuko ntazaza iwanyu. 19Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y'abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo 20kuko ubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ari ubw'imbaraga. 21Mbese murashaka iki? Ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzana urukundo n'umutima w'ubugwaneza?
Currently Selected:
1 Abakorinto 4: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.
1 Corinthians 4
4
1Let a man so account of us, as of the ministers of Christ, and stewards of the mysteries of God. 2Moreover it is required in stewards, that a man be found faithful. 3But with me it is a very small thing that I should be judged of you, or of man's judgment: yea, I judge not mine own self. 4For I know nothing by myself; yet am I not hereby justified: but he that judgeth me is the Lord. 5Therefore judge nothing before the time, until the Lord come, who both will bring to light the hidden things of darkness, and will make manifest the counsels of the hearts: and then shall every man have praise of God.
6And these things, brethren, I have in a figure transferred to myself and to Apollos for your sakes; that ye might learn in us not to think of men above that which is written, that no one of you be puffed up for one against another. 7For who maketh thee to differ from another? and what hast thou that thou didst not receive? now if thou didst receive it, why dost thou glory, as if thou hadst not received it? 8Now ye are full, now ye are rich, ye have reigned as kings without us: and I would to God ye did reign, that we also might reign with you. 9For I think that God hath set forth us the apostles last, as it were appointed to death: for we are made a spectacle unto the world, and to angels, and to men. 10We are fools for Christ's sake, but ye are wise in Christ; we are weak, but ye are strong; ye are honourable, but we are despised. 11Even unto this present hour we both hunger, and thirst, and are naked, and are buffeted, and have no certain dwellingplace; 12and labour, working with our own hands: being reviled, we bless; being persecuted, we suffer it: 13being defamed, we intreat: we are made as the filth of the world, and are the offscouring of all things unto this day.
14I write not these things to shame you, but as my beloved sons I warn you. 15For though ye have ten thousand instructors in Christ, yet have ye not many fathers: for in Christ Jesus I have begotten you through the gospel. 16Wherefore I beseech you, be ye followers of me. 17For this cause have I sent unto you Timotheus, who is my beloved son, and faithful in the Lord, who shall bring you into remembrance of my ways which be in Christ, as I teach every where in every church.
I Will Come to You
18Now some are puffed up, as though I would not come to you. 19But I will come to you shortly, if the Lord will, and will know, not the speech of them which are puffed up, but the power. 20For the kingdom of God is not in word, but in power. 21What will ye? shall I come unto you with a rod, or in love, and in the spirit of meekness?
Currently Selected:
:
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Rights in the Authorized (King James) Version in the United Kingdom are vested in the Crown. Published by permission of the Crown’s patentee, Cambridge University Press.
Learn More About King James Version