YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 4

4
Inshingano y'ibisonga bya Kristo bikiranuka
1Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana. 2Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava. 3Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza 4kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni we uncira urubanza. 5Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye.
Icyubahiro cy'Abakorinto n'agaciro gake k'intumwa
6Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk'ubacira umugani, kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza arwana ishyaka ry'umwe agahinyura undi. 7Mbese ni nde wabatandukanije n'abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk'abatagihawe?
8Mumaze guhaga, mumaze gutunga ndetse mwimye nk'abami tutari kumwe. Yemwe icyampa mukima#yemwe . . . mukima: cyangwa, kandi burya mbifuriza kwima. kugira ngo natwe twimane namwe. 9Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y'abandi nk'abaciriwe urubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by'ab'isi n'iby'abamarayika n'abantu. 10Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab'imbaraga, muri ab'icyubahiro naho twe turi ab'igisuzuguriro. 11Kugeza na n'ubu twishwe n'inzara n'inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi, 12#Ibyak 18.3 dukoresha amaboko yacu imirimo y'imiruho. Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana, 13iyo dushebejwe turinginga. Kugeza ubu twagizwe nk'umwavu w'isi n'ibiharurwa by'ibintu byose.
14Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugura nk'abana banjye nkunda, 15kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu. 16#1 Kor 11.1; Fili 3.17 Nuko rero ndabinginga kugira ngo munyigane. 17Ni cyo gitumye mbatumaho Timoteyo, umwana wanjye nkunda ukiranukira Umwami wacu. Azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk'uko nigisha hose mu matorero yose.
18Ariko bamwe barihimbaza bibwira yuko ntazaza iwanyu. 19Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y'abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo 20kuko ubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ari ubw'imbaraga. 21Mbese murashaka iki? Ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzana urukundo n'umutima w'ubugwaneza?

Currently Selected:

1 Abakorinto 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy