1 Abakorinto 5
5
Ubugoryi bukomeye bw'Abakorinto
1 #
Guteg 23.1
Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. 2Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe, 3kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk'aho mpari, 4kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw'Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we 5kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w'Umwami Yesu.
6 #
Gal 5.9
Kwīrāta kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose? 7#Kuva 12.5 Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. 8#Kuva 13.7; Guteg 16.3 Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n'ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.
Ibyo kwitandukanya n'Abakristo gito
9Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n'abasambanyi. 10Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n'abasambanyi bo mu b'iy'isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. 11Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n'uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.
12Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe? 13#Guteg 13.5; 17.7 Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe.
Currently Selected:
1 Abakorinto 5: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.
1 Corinthians 5
5
Moral Disorders
1It is reported commonly that there is fornication among you, and such fornication as is not so much as named among the Gentiles, that one should have his father's wife. 2And ye are puffed up, and have not rather mourned, that he that hath done this deed might be taken away from among you. 3For I verily, as absent in body, but present in spirit, have judged already, as though I were present, concerning him that hath so done this deed, 4in the name of our Lord Jesus Christ, when ye are gathered together, and my spirit, with the power of our Lord Jesus Christ, 5to deliver such an one unto Satan for the destruction of the flesh, that the spirit may be saved in the day of the Lord Jesus. 6Your glorying is not good. Know ye not that a little leaven leaveneth the whole lump? 7Purge out therefore the old leaven, that ye may be a new lump, as ye are unleavened. For even Christ our passover is sacrificed for us: 8therefore let us keep the feast, not with old leaven, neither with the leaven of malice and wickedness; but with the unleavened bread of sincerity and truth.
9I wrote unto you in an epistle not to company with fornicators: 10yet not altogether with the fornicators of this world, or with the covetous, or extortioners, or with idolaters; for then must ye needs go out of the world. 11But now I have written unto you not to keep company, if any man that is called a brother be a fornicator, or covetous, or an idolater, or a railer, or a drunkard, or an extortioner; with such an one no not to eat. 12For what have I to do to judge them also that are without? do not ye judge them that are within? 13But them that are without God judgeth. Therefore put away from among yourselves that wicked person.
Currently Selected:
:
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Rights in the Authorized (King James) Version in the United Kingdom are vested in the Crown. Published by permission of the Crown’s patentee, Cambridge University Press.
Learn More About King James Version