YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 5

5
Ubugoryi bukomeye bw'Abakorinto
1 # Guteg 23.1 Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. 2Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe, 3kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk'aho mpari, 4kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw'Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we 5kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w'Umwami Yesu.
6 # Gal 5.9 Kwīrāta kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose? 7#Kuva 12.5 Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. 8#Kuva 13.7; Guteg 16.3 Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n'ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.
Ibyo kwitandukanya n'Abakristo gito
9Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n'abasambanyi. 10Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n'abasambanyi bo mu b'iy'isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. 11Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n'uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.
12Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe? 13#Guteg 13.5; 17.7 Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe.

Currently Selected:

1 Abakorinto 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy