YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 3

3
Kamere y'Abakorinto ibavutsa kwigishwa ibikomeye
1Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo. 2#Heb 5.12-13 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha 3kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk'abantu? 4#1 Kor 1.12 Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?
5Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk'uko Imana yabahaye umurimo? 6#Ibyak 18.4-11,24-28 Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. 7Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza. 8Utera n'uwuhīra barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk'uko yakoze umurimo we, 9kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w'Imana n'inzu yayo.
10Nk'uko ubuntu bw'Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk'umwubakisha mukuru w'ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho, 11kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. 12Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri, 13umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho azahabwa ingororano, 15ariko umurimo w'umuntu nushya azabura inyungu,#azabura inyungu: cyangwa, azahomba. nyamara ubwe azakizwa ariko nk'ukuwe mu muriro.
16 # 1 Kor 6.19; 2 Kor 6.16 Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe? 17Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.
18Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by'iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri. 19#Yobu 5.13 Mbese ntimuzi ko ubwenge bw'iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.” 20#Zab 94.11 Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.” 21Nuko ntihakagire umuntu wīrāta abantu, 22kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu 23namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw'Imana.

Currently Selected:

1 Abakorinto 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy